Rusizi: Bakoze umuganda nyuma yawo abaturage basabwa kwirinda gucuruza magendu

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 29/12/2018, Saa 15:42:27 Yasuwe inshuro 466

Mu muganda usoza ukwezi k’Ukuboza ari nawo wa nyuma mu mwaka wa 2018 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29, abaturage basabwe kwirindi gucuruza magendu kuko ariyo ntandaro yo guhungabanya umutekano.

Mu butumwa bahawe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabasabye kwirinda gucuruza magendu kuko n’ubwo babifata nk’ubucuruzi ariko ubuyobozi bubibona nk’ibihungabanya umutekano. Ababwira ko bitemewe gucisha ibicuruzwa bya magendu mu kiyaga cya Kivu yaba ku manywa cyangwa nijoro.

Yagize ati: "Ndagira ngo mbibutse ko umuntu uzaca mu Kivu cyangwa muzindi nzuzi atwaye magendu cyane cyane n’ijoro, umuriro uzamwakira k’umutwe azawuzimye wenyine. Buriya ikibazo cya magendu tucyibona nk’ikibangamira umutekano nubwo mwebwe mubibona nk’ubucuruzi kuko niho hambukira urumogi ndetse n’ibindi byangiza umutekano ".

Muri uyu muganda w’ukwezi wabereye mu murenge wa Gihundwe muri Site ya Karushaririza aho hatunganijwe umuhanda ugana na Km 2.

Meya wa Rusizi asaba abayobozi b’imidugudu kwicungira umutekano mu midugudu
Abaturage mu muganda

Akimana Erneste RDN/ Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->