Rusizi: Ak’abakomisiyoneri mu byangombwa by’ubutaka ngo kashobotse

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/11/2018, Saa 22:52:05 Yasuwe inshuro 246

Mu karere ka Rusizi hashize iminsi abaturage bavuga ko, hari abantu baza bakababwira ko babaha amafaranga bakajya kubashakira ibyangombwa bya burundu by’ubutaka ariko bakagenda nka nyomberi. Kuri ubu inzego zibishinzwe ziravuga ko akabo kashobotse.

Umuturage Nyiraneza Beatrice avuga ko yari amaze imyaka 7 ashaka icyangombwa cy’ubutaka ariko yaragihebye.
Yagize ati:"Hari abantu baza, bakatubeshya ngo bakorana nabo mu butaka. Bamwe bakabaha amafaranga ariko ibyangobwa ntibabibahe ndetse n’amafanga nti bayabasubize bagahomba byose."

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye umunyamakuru wa www.rwadadailynews.com ko iki kibazo cy’abiyitirira abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, yamaze kukimenya kandi bakaba hari na bamwe bamaze guta muri yombi.

Ati:"Hari abeshya abaturage bakababwira ko baziranye n’abo bakozi, ngo nibabaha amafaranga ibyangobwa byabo bazabibona vuba. Ibi sibyo, bamwe twatangiye no kubakurikirana. Ubu turi kubivugurura kuburyo umuntu azajya aza gushaka ibyangobwa nyuma y’ibyumweru bibiri agahita abibona."

Ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutaka mu karere ka Rusizi, abaturage bishimiye ko serivisi z’ubutaka zibegereye kandi noneho n’abari barabuze ibyamgombwa bakabitahana mu gihe bujuje ibisabwa byose. Muri iki cyumweru hazakorwa gahunda zitandukanye zirimo guha abaturage by’ubutaka abatabifite, hazanakosorwa ibifite ibibazo ndetse no hanakemurwe ibindi bibazo bitandukanye.

Bamwe mu bahawe ibyangombwa by’ubutaka bari bamaze igihe babishaka barabibuze

Akimana Erneste@rdn Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->