Rusizi: Abazunguzayi baracibwa mu muhanda bo bakagaragaza imbogamizi

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 23/09/2018, Saa 10:38:26 Yasuwe inshuro 369

Mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cya Caguwa, Abayobozi b’Akarere ka Rusizi batangije gahunda yo gushyira mu mashyirahamwe abacuririza mu muhanda bazwi nk’Abazunguzayi biganjemo abacuruza caguwa.

Ubu yubuyobozi buvuga ko ari uburyo bwo Kugira ngo bayice babone burundu. Gusa abakora ubwo bucuruzi bakababwira ko n’ubwo babashyize mu mashyirahamwe nta bushobozi bafite.

Baganira Rwandadailynews.com bavuga ko batangiye kujya mu mashyirahamwe ariko ko nta bushobozi bafite bwatuma bajya gucururizaa mu isoko bazahabwa ry’igorofa ya kane mu isoko rya Kijyambere rya Rusizi.

Bagize bati" Twebwe ducuruza amafaranga make tugira ngo tubeho,rimwe na rimwe bakatwambura tugatahira aho ntanicyo dushyiriye abana.Tukaba dusaba ko baduha isoko ryacu rihwanye n’amikoro yacu cyangwa bakaduha igishoro gifatika".

Umwe mu bakora uyu murimo wo gucuruza ubimazemo imyaka irenga 20 avuga ko n’ubwo bagiye kubashyira mu mashyirahamwe ariko bagomba no kubaha igishoro kuko nayo bari bafite yashize kuko babambura buri munsi bakaba basigariye aho
Yagize ati" Birirwa batwambura nibyo turanguye bakabitwara. Niba bayadushyizemo bazaduhe n’igishoro kuko nta mafaranga dufite.”

Umukozi ushinzwe amashyirahamwe n’iterambere mu Murenge wa Kamembe Niyonzima Onesphole avuga iyi gahunda bayishyizeho kugira ngo abo bucuruzi babashyire hamwe kandi barusheho no kurwanya Caguwa kuko bigaragara ko Abazunguzayi ariyo bacuruza ndetse tukabakundisha no gucuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati" kugira ngo Caguwa yinjire mu Rwanda bisaba imisoro myinshi. Ibyo byo kubashyira mu mashyirahamwe ni kugira ngo batangire gucuruza iyi myenda ikorerwa mu Rwanda na Caguwa icike burundu mu Rwanda.”

Kimwe na handi mu Rwanda mu Karere ka Rusizi haracyagaragara abakora ubucuruzi butemewe buzwi Ku izina ry’Abazunguzayi.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu imbere, hagabanywa umubare w’amafaranga menshi ajyanwa mu bindi bihugu, hagurwa ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibyakoreshejwe bizwi nka "caguwa"

Abazunguzayi mu mujyi wa Rusizi
Isoko rya Rusizi rizajyanwamo abazunguzayi

      

Tanga igitekerezo

-->