Rusizi: Abaturage batanga ubuhamya ko indwara z’isuku nke zagabanutse

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/08/2018, Saa 17:11:58 Yasuwe inshuro 732

Abaturage bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza bavuga ko mbere barwazaga indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi nk’inzoka ndetse n’indwara zitandukanye.

Kuri ubu baravuga ko atari ko bikimeze kuko bahawe amazi meza na PAAK KAM Company Limited.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandadaily News bavuga ko mbere bajyaga bavomaga amazi atemba y’umugezi wa Katabuvugwa bityo bakarwaza indwara z’umwanda.

Bagize bati”Mbere twavomaga amazi yo mu bishanga birimo umugezi wa Katabuvugwa ndetse n’amazi yo mu gishanga cy’umuceri,bityo bikadutera indwara zirimo izi nzoka ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,Kayumba Ephrem avuga ko abaturage bagomba kwita ku mazi kuko ari isoko y’ubuzima.

Yagize ati:"Mu iri iki kibaya hagiye hagaragara ikibazo cy’imicungire mibi y’amazi ,dushyiraho Kampani ishinzwe kuyacunga,intego yari kwigisha abaturage kumenya gucunga amazi kandi bakamenya ko isuku ari isoko y’ubuzima".

Umuyobozi wa PAAK KAM Campany Limited, Haji Asumani Shumbusho avuga ko bagamije Ku guhugura abaturage uburyo bwo kubungabunga amazi.

Yagize ati": Nyuma yo kubona ikibazo cy’amazi cyari kiri hirya no hino ndetse n’ingaruza ziryo bura rya hato nahato twafashe ingamba zo kwigisha abaturage uburyo bakoresha kugirango babungabunge amazi ndetse n’uburyo bwo kurwanya zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda bakabikora bavoma amzi meza ndetse banasukura ibivomesho".

PAAK KAM Campany Limited ikorera mu mirenge 15 yo mu Karere ka Rusizi aho bagamije kwegereza abaturage amazi babafasha kwirina indwara ziterwa n’isuku nke.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->