Rusizi:Abaturage bagiye kwiyuzuriza umuhanda nta nkunga iyo ariyo yose bahawe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/04/2018, Saa 07:39:23 Yasuwe inshuro 643

Abaturage batuye mu mudugudu wa Karushaririza Mu murenge wa Gihundwe , akarere ka Rusizi bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 28 z’amanyarwanda ngo yo kwikorera imihanda.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wuzuyemo amazu menshi kandi meza akomeza kuzamura isura y’akarere ka Rusizi.

Bamwe mu baturage bavuga ko kugera muri uwo mudugudu mu gihe imvura yaguye byabaga ari ngume.

Bagize bati: “Iyi mihanda yarimeze nabi cyane ku buryo iyo imvura yagwaga utashoboraga kujyana n’umurwayi kwa Muganga kandi abafite imodoka nabo barizicumbikishirizaga kuko ntaho zari guca kubera imihanda mibi ariko ubu twishatsemo ibisubizo erega natwe tugomba kwigira.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gihundwe Hategekimana Claver ashimira abaturage iki gikorwa bari kwikorera kandi avuga ko n’abandi bakwiye kubigiraho.

Uyu muhanda ungana n’ibirometero 5 biteganyijwe ko uzuzuzwa n’imodoka 600 z’imonyi(laterite),ukazatwara arenga miliyoni 28 yakusanyijwe n’imiryango 300 ,buri muryango wasabwagwa amafaranga ibihumbi Ijana (100000 frw), aho mu kwezi kwa Mata uyu mwaka bazaba basoje iki gikorwa.


      

Tanga igitekerezo

-->