Rusizi: Abarokotse Jenoside bifuza kuregera indishyi z’akababaro mu rubanza Rukeratabaro aburanishwamo muri Suwede

Yanditswe na Kuwa 25/04/2019, Saa 09:56:47 Yasuwe inshuro 44

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo gukorerwa ubugome bukomeye na Rukeratabaro Theodore wahoze ari umujandarume mu ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akabicira abantu abandi akabamugaza barasaba ko bahabwa indishyi y’akababro y’ibyabo byangijwe nubwo ikizere ari gike.

Rukeratabaro ,Tariki ya 27 Kamena nibwo urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwede rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rukamuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokumuntu , yahise ajurira icyo gihano , urubanza mu bujurire rwatangiye muri Nzeli 2019.

Mugihe urubanza ruteganyijwe ko ruzasomwa tariki 29 Mata 2019, Bamwe mubaturage bo mu hahoze ari Segiteri Winteko ,kuri ubu ni mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi, baravuga ko kuregera indishyi byagiye bibaho ariko bakabura igisubizo kuko abo mu muryango wa Rukeratabaro bagiye babitambamira nabo bakabyakira batyo ariko bategereje ko hari icyo ubutabera bwakora ngo barenganurwe.

Umwe muribo yagize ati” Twabuze abantu iyo tugira abantu n’ibintu byari kuboneka, kuko ibyangiritse ntabwo yabiriha ngo abibone byose
Undi nawe ati”kuregera indishyi z’akababaro byagiye bibaho ariko byose bigapfa ubusa kuko ise nabo mumuryango we bagendaga babitambamira twebwe tubifata gutyo dutegereje ubutabera abe aribwo buzabikiranura”

Rukeratabaro mugihe cy’inkiko gacaca nabwo yahamijwe ibyaha byo gusahura imitungo ariko nanubu abarokotse Jenoside nta butabera barabona ngo bahabwe indishyi zibyo bangirijwe .

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rusizi Ndagijimana Laurent avuga ko nubwo kubona ibyo kwishyura bigoranye ariko ko hari icyigomba gukorwa kuruhande rw’umuryango wa Ibuka no kuruhande rw’inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta.

Yagize ati”Muri ubu buryo bwo kurangiza imanza zaciwe na gacaca kubirebana n’indishyi tuzakomeza gukorana n’inzego z’ibanze cyane cyane imirenge ndetse n’utugari kugira ngo koko abangije imitungo bagasabwa indishyi bazishure mugihe zizaba zihari”

Akomeza avuga ko Nanone ko ari ikibazo gihari ko hari ubwo usanga umuntu hari ubwo adafite uko yakwishyura , hakaba nubwo usanga hari ufite uko yakwishyura abo bakwiye kwishyura bitanavunanye ugasanga ku ruhande rwa wawundi udafite uko yakwishyura badafite ubwishyu bwakokanya ukareba ibyaha bakoze nibyo basahuye n’ibyobangije bigaragaza ko badafite ubwishyu bwako kanya, icyi nacyo ni ikibazo numva unzego z’ubuyobozi natwe abahagarariye abacitse ku icumu tugomba gukomeza gukurikirana byibuza ibyo bashoboye kwishyura byose bakabyishishura.

Urubanza rwa Rukeratabaro rurimo kuburanishirizwa muri Suwede kuri ubu rugeze mu bujurire aho ashinjwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .
Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi ,Umurenge wa Mururu,Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo ,Segiteri Winteko , Yageze muri Suwede mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Theodore.

Isabella IRADUKUNDA Elisabeth@