Rusizi:Abanyeshuri ba UR bageneye ubufasha imiryango 3 itishoboye

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/04/2018, Saa 09:12:38 Yasuwe inshuro 869

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi (UR Rusizi Campus) basuye imiryango itatu yo mu karere ka Rusizi Umurenge wa Gihundwe bayigenera ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de santé), bayubakira ubwiherero ,babagenera n’biribwa.

Iyi miryango itatu yo mu tugali dutandukanye yari ihagariwe na Kamanyana Thaciene w’imyaka irenga 85, Ntahompagaze Barbine 74 na Uwanyirigira Chantal 42.

Bose bakaba bishimiye ibikorwa by’urukundo bakorewe n’aba banyeshuri.

Ntahompagaze Barbine ati:"Nishimiye ibikorwa bankoreye Imana ibampere umugisha bana banjye."

Imiryango yagenewe ubufasha

Umuyobozi w’abanyeshuri muri iyi Kaminuza Ntacyumpenze Emmanuel avuga ko nk’urubyiruko ari Rwanda rw’ejo bakwiye gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Naho umuyobozi w’iyi Kaminuza, Uwamahoro Rehema yabwiye Rwanda Daily News ko kwifatanya n’abaturage baturanye naho kaminuza yubatse ari inshingano zabo za buri munsi.

Yagize ati: "Nyuma y’amasomo tuba dufite inshingano zo kubana neza no gufasha abaturage duturanye mu rwego rwo kunganira akarere mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa nk’ibi tubihoramo kandi bizakomeza"

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihundwe Sebagabo Michel wari uhagarariye umurenge muri iki gikorwa yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’abanyeshuri muri rusange kubw’ ubwitange n’urukundo badahwema kugaragaza mu iterambere ry’umurenge n’akarere ka Rusizi muri rusange.

Ubusanzwe iyi kaminuza yigisha ibijyanye n’ishoramari n’ubukungu(Business and economics) isanzwe yifatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi muri gahunda ziganjemo iz’imibereho myiza y’abaturage dore ko baherutse no kuremera umukecuru Kabera Bernadette utishoboye wacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi.

Uwamahoro Rehema umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi

Ndayisenga Flavien Masunzu
Rwanda Daily News/Akarere ka Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->