RUSIZI: Abagize DASSO barifuza kubakirwa amacumbi ku mirenge

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 24/03/2018, Saa 10:15:38 Yasuwe inshuro 239

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo mu karere ka Rusizi barasaba gufashwa kubona amacumbi no kujya bahabwa impuzankano nibura kabiri mu mwaka aho kuba imwe nk’uko bimeze ubu.

Sekanyambo Eusebert uhagarariye uru rwego mu karere avuga ko ibyo ari bimwe mu bibazo bibaraje ishinga.

“Twajya duhabwa uniforme ebyiri buri mwaka kuko imwe ibageraho indi yashaje. Icya kabiri, umushahara duhembwa ni mucye. Iyo dukuyemo uniforme tukishyura inzu usanga amafaranga dusigaranye ntacyo atumariye. Bityo tukaba dusaba ko twakubakirwa icumbi ku mirenge.’’ Sekanyambo Eusebert

Kuri ibi bibazo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko hazakorwa ubuvugizi ariko ngo nk’icy’amacumbi, abagize DASSO bajya koresha amazu ya Reta ari ku mirenge.

“Tubemereye ko mwakwifashisha inzu za leta ziri ku mirenge hirya no hino, ibya uniforme tukazabakorera ubuvugizi. Naho ku bindi by’imibereho mukabanza kwishakamo ibisubizo muhereye ku bushobozi mufite, mukazagenda mwunganirwa’’. Mayor Harerimana Frederic

Urwego rwa DASSO rushimirwa uruhare rugira mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye Rusizi.

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka irenga itatu uru rwego rubayeho, imibare y’abagize DASSO yerekana ko akarere ka rusizi katangiranye abagera kuri 81 ariko ubu hasigaye 61 kuko hari abagiye bavamo bakajya mu yindi mirimo.


      

Tanga igitekerezo

-->