Rusizi :Abafungiye icyaha cya Jenoside basabye imbabazi abo biciye

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 8/08/2019, Saa 08:42:58 Yasuwe inshuro 165

Abafungiye muri Gereza ya Cyangugu 48 n’Abari mu buzima busanzwe 5 basabye imbabazi abo bayikoreye bo mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu , ubu hakaba harahindutse uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 06 Kanama 2019, muri gahunda yiswe "Imbabazi zirabohora " Yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze ya Cyangugu.

Harerimana Jean Bosco wakoze Jenoside akaba yari na Konseye wa Segiteri ya Nyakanyinya avuga yishe abantu atazi umubare, akaba yaburanye ahakana icyaha ariko nyuma aza kugira inkomanga ku mutima, yandikira uwo yakoreye icyaha amusaba imbabazi n’ubwo yakatiwe burundu.

Yagize ati:"Gacaca zitangira nabanje kuburana mpakana, ariko ngiye mu Rukiko rw’Ubujurire numvishe inkomanga ku mutima nemera icyaha, mpita ntangira kwiga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge kandi ubu narabohotse ndumva ntuje ku mutima, ubu ngiye no kubwira abandi batere intabwe nk’iyo natateye."

Mukagendo Valerie we, yiciwe abana be n’umugabo. Avuga ko yumvaga atatanga imbabazi kubera agahinda yahonaga.

Yagize ati:" Nabanje kugira ubwoba ariko aho ntangiye kujya gusenga, batubwira ko abakorewe Jenoside bafite urufunguzo rwo kubabarira. Ariko aho Bosco wanyiciye abanjye anyandikiye ansaba imbabazi, nabanje kugira agahinda ariko ubu naramubabariye nta kibazo tugifitanye."

Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Celestin, Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diosezi ya Cyangugu, yavuze ko abasabye imbabazi bakwiye kuba intumwa nziza bagafungwa ku mubiri ariko barabohotse ku mutima.

Yagize ati:"Nubwo icyaha cya Jenoside ari gatozi ariko bitera ipfunwe umuryango wabo, nifuzaga yuko abatarasaba imbabazi banopferwa nabo bagasaba imbabazi bakareka gukomeza kuba imfungwa ku mubiri, bakemera icyaha bagasaba imbabazi bakabohorwa ku mutima. Iyo utabikoze uba ufunzwe ahantu habiri haba ku mutima ndetse no ku mubiri."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba yasabye aba bafungiye icyaha cya Jenoside, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abo bishe igashyingurwa mu Cyubahiro.

Yagize ati:"Mwebwe musabye imbabazi mugomba kugira uruhare mu kwigisha abandi, kandi bakerekana n’aho imibiri itarashyingurwa iherereye, igashyingurwa mu cyubahiro. Ikindi, bakimakaza ihame ryo komorana ibikomere, kuko ari rimwe mu mahame y’ingenzi yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bushingiye mu kwicuza, guhinduka, kuvuga ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga bitanga umusaruro wo kubaka ejo hazaza."

Gereza ya Rusizi irimo abagororwa 1564 bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku ikubitiro muri 2017, abagororwa 18 ni bo basabye imbabazi mu gihe kugeza uyu munsi abamaze kuzisaba barenga 48, biyongeraho 5 barangije igihano ubu bari hanze.

Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge, ku kigero cya 92.5%.

Raporo ya gatatu ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yasohotse kuwa 27 Mutarama, 2019 yerekanye ko abanyarwanda bumva ko bafite ubumwe n’ubwiyunge kandi babanye mu bworoherane.


Akimana Erneste@rwandadailynews