Rusizi:Abacuruzi b’isambaza ngo baruhutse imvune bajyaga bahura nazo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/06/2018, Saa 13:58:00 Yasuwe inshuro 436

Abacuruzi b’isambaza bacururizaga ahadasakaye bakicwa n’izuba ndetse n’umwanda baravuga ko aho babaoneye inzu yo gukoreramo iki kibazo kigiye kuba amateka.

Ingabire Beatrice umwe muri bo ukorera mu isoko rya Kamembe avuga ko bahuraga n’ibibazo byinshi birimo kunyagirwa,kwicwa n’izuba ariko ngo ubufasha bagenewe bugiye gushyira akadomo kuri iki kibazo.

Yagize ati’’ Twacuruza isambaza mu bintu bisa kandi tugahura n’imvune nyinshi ariko ubu tugiye kuzajya ducururiza ahantu heza kuko dufite ibikoresho byiza ndishimye cyane.’’

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi Kankindi Leoncie arasaba aba baturage kubungabunga ibi bikorwa kuko bizafasha mu bukungu bwa Karere.

Ati:’’ Bizafasha aba bacuruzi kubika neza umusaruro wabo ndetse babone n’uburyo bw’uko bakongerera agaciro kibikomoka ku isambaza kandi ko hari ikintu kigiye kwiyongera kuko bizagira icyo bihindura mu mibereho yabo ya buri munsi’’.

Inyubako yahawe abacuruza isambaza barenga 200 bibumbiye mu mashyirahamwe ane akorera ku kiyaga cya Kivu ku nkunga y’Ishami ry’umuryango wabibumbye ryo guteza imbere imirire,yuzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni 60 z’amanyarwanda,ikaba yarubatswe muri Gahunda ya Leta yo guca ubucuruzi bw’akajagari.


      

Tanga igitekerezo

-->