Rusizi-Ababyeyi baratungwa agatoki gukoresha abana imirimo ivunanye

Yanditswe na Kuwa 19/06/2017, Saa 07:34:38 Yasuwe inshuro 248

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama haravugwa ikibazo cya  bamwe mu babyeyi bakoresha abana Imirimo ivunanye ndetse ngo bikaba ari imbogamizi ku iterambere ryabo yaba mu myigire ndetse no gukura mu gihagararo.

Ni ikibazo kimaze iminsi mu murenge wa Bugarama kuko imibare igaragaza ko abana benshi bata ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye mu kibaya cya Bugarama irimo gusarura umuceri,gucukura mu birombe ndetse hakaba hagararagara umubare w’abana b’abakobwa baba barabyaye bakiri bato bikabavutsa amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.

Iki kibazo cyagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ariko Minisitiri w’umuryango NYIRASAFARI Esperance,akavuga ko nubwo bimeze bitya ko hari bamwe mu babyeyi bamaze guhindura imyumvire,yo guha amahirwe angana ku bana bose,yaba umukobwa cyangwa umuhungu,yungamo ko bitari bikwiye ko umubyeyi abera imbogamizi umwana we mu gihe Leta yahaye buri munyarwanda wese amahirwe yo kwiga.

Ubwo rwandadailynews.com yaganiraga na Minisitiri w’umuryango yadutangarije ko nubwo hari intambwe bamaze gutera, hakiri byinshi bikenewe gukorwa bijyanye n’ababyeyi batarahindura imyumvire bityo bakaba basaba bagenzi babo bamaze gutera intambwe bakabakangurira guha abana uburenganzira bwabo burimo kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere ndetse no kubarinda imirimo ivunanye ni bindi.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye badutangarije ko koko iki kibazo cyagiye kigaragara ariko kugera magingo aya hari bamwe bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’uburenganzira bw’abana babo bityo n’ugerageje guteshuka ku inshingano ze bamugira inama biciye mu kagoroba ka babyeyi.

 

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->