Rulindo: Sitasiyo z’amashanyaraziyi zongerewe imbaraga kugira ngo zikemure ibibazo byo kubura no gutakara by’amashanyarazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/10/2018, Saa 15:25:41 Yasuwe inshuro 14061

Leta y’u Rwanda ,mu ntego zayo z’iterambere ry’ubukungu ,ibinyujije muri Sosiete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) , yashyizeho ingamba zigamije kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu gihugu bitarenze umwaka wa 2024.

Ni muri urwo rwegom mu cyumweru dusoje, mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo hatashwe ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi isimbura iyari ishaje, ikaba ije kugabanya amashanyarazi yatakaraga n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.

Uwo muriro uje usanga,ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 46.46% by’ingo zose naho amashanyarazi ashobora kuboneka agera kuri Megawati 218.

Sitasiyo ya Rulindo nayo yari imaze kuremererwa ,ikeneye kongererwa imbaraga kugira ngo ibashe guhaza imiyoboro iyishamikiyeho ndetse inabashe guhuzwa n’indi sitasiyo nshya ya Gabiro .

Yubatswe bundi bushya inahabwa ibyuma bibiri biringaniza umuriro (transformers)bifite ubushobozi bungana na M V A10, bituma REG ibasha gutandukanya imiyoboro ine iyishamikiyeho ari yo ya Byumba, Base, Musanze, na Gasiza.

UWASE Patricie ,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo yavuze ko ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 46.46% kandi ko bitarenze umwaka wa 2024 abaturage bose mu Rwanda bazaba bafite amashanyarazi kukigero cy 100%.

Yagize ati” Uyu mushinga uzadufasha kutongera gutakaza amashanyarazi nk’uko yari asanzwe atakara ku kigero cya 22% mu mwaka wa 2017, igihugu ubu gifite intego yo kugabanya amashanyarazi atakara ku buryo nibura mu mwaka wa 2024 azaba yaragabanyutse ageze kuri 15%.

Twiteguye ko nibura mu mwaka wa 2024 abaturage bose mu Rwanda bazaba bafite amashanyarazi yakomeje avuga ko umushinga uzabafasha kurinda kongera gutakaza amashanyarazi ukundi ndetse no kutagenda k’umuriro ugenda bya hato na hato muri Kigali no muburasirazuba ."

Minisitiri w’ibikorwaremezo yashimiye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku nkunga ikomeje gutanga mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’igihugu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yagize ati”Banki Nyafurika yagize uruhare runini mu iterambere ry’urwego rw’ingufu. Si izi sitasiyo gusa zubatswe , ahubwo yanafashije mu kugeza amashanyarazi ku bihumbi n’ibihumbi by’abaturage bo mu Ntara z’Amajyaruguru n’uburengerazuba kandi n’abandi benshi bazakomeze kuyahabwa mu minsi iri imbere”.

IRADUKUNDA Isabelle @RDN


      

Tanga igitekerezo

-->