Rulindo:Kubera guhabwa amazi meza imibare y’abarwayi yageze kuri zero

Yanditswe na Kuwa 25/10/2018, Saa 14:37:23 Yasuwe inshuro 416

Umwe mu baganga bakora mu kigo nderabuzima cya Tumba mu karere ka Rulindo, Mukarukundo Thacienne aravuga ko mbere batarahabwa amazi meza abarwayi barwaraga indwara ziterwa n’umwanda ari 30% ariko kuri ubu bari kuri zero ku ijana.

Tariki 24 ukwakira 2018,mu karere ka Rulindo habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro sitasiyo z’amashanyarazi ndetse n’amazi meza yegerejwe abaturage bo muri aka karere Kalindo.

Mukarukundo Thacienne yagize ati” Turashimira cyane Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’abaterenkunga badutekerejeho bakatwegereza amazi meza kuko mbere byaratugoraga cyane kuyabona mugihe wasangaga ku munsi dukoresha amazi y’ibihumbi bitanu kandi ntiduhaze abarwayi baso dufite, yakomeje avuga ko bakiraga abarwayi basaga 30 % barwaye irwara ziterwa n’umwanda ubu bakaba bari kuri 0%.

Aya mazi agera ku baturage bangana na 46.000 bo muri Rulindo, mu gihe umushinga w’amazi watwaye 20.65M z’amayero.

MUZORA Aime ni umuyobozi mukuru w’ ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi meza n’isukura mu Rwanda yamaze impungenge abaturage bibaza niba amazi atazageraho bakayabura.

UWASE Patricie ni Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo yavuze ko bafite gahunda yo kugeza amashanyarazi n’amazi meza ku baturage bose 100% bitarenze umwaka wa 2024 kandi bizeyeko bazabigeraho kubufatanye n’inkunga bahawe n’ikigega Nyafurika Gitsura amajyambere.

Abaturage barahamya ko baguwe neza kuko mbere batarashyikirizwa amazi meza byabasabaga kujya kuyashaka ahantu kure ibyo bigatuma n’umurwayi wandikiwe ibitaro abitinya kuko byamuhendaga bikanamuvuna kujya kuyashaka ijerekani imwe bayiguraga amafaranga Magana abiri 200, ubu basigaye bayigura amafanga makumyabiri gusa kandi ukayabona hafi.


Isabelle Iradukunda


      

Tanga igitekerezo

-->