Rukozo:Ababyeyi basabwa kubera abana babo ’nkore bandebereho’

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/05/2018, Saa 13:51:01 Yasuwe inshuro 615

Mu gikorwa cya ’Garuka ushime mwana’ ubuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Rukozo riherereye mu karere ka Rulindo burasaba ababyeyi baharera ubufatanye kugirango abana bashobore kugira ikinyabupfura, ubumenyi, n’uburere buzira icyasha.

Habyarimana Innocent, umyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Rukozo ati:” Niba uri umubyeyi ukambara ubusa, umwana azumva ko kwambara ubusa ntacyo bitwaye. Babyeyi, hari ibyo tutakwemera mu burezi bw’u Rwanda n’ireme ry’uburezi dushaka gutanga. Mudufashe kugirango tugire abana bazima.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana ukivuka, hari uburere bw’ibanze umubyeyi aba agomba kumuha. Ngo iyo apfiriye muri icyo gihe cyane iyo avutse akavukira ahantu hari uburere bubi, ngo arabukurana.

Murebwayire Aneti n’umubyeyi ufite umwana wiga muri iri shuli ryisumbuye rya Rukozo. Asanga ababyeyi bakwiye gutoza abana umuco no gusenga Imana kandi n’ababyeyi bagaha urugero rwiza abana babo batiyandarika kuko aribo abana bigiraho byose.

Muhimpundu Joseline na Kwizera Jean Baptiste ni bamawe mu banyeshuli biga mu ishuli ryisumbuye rya rukozo. Baganiriye na www.rwandadailynews.com, bavuga ko inama babagiriye zijyanye n’imyambarire n’imyitwarire, bagiye kuzubakiraho kugirango ikigo cyabo bagiteze imbere kuko ngo umubyeyi atajya abaha imyenda naza kubasura asange barayigabanyije.

Abanyehuri barererwa mu Ishuri rya Rukozo

Iri shuli rifite amashami 3 ya HEG, MEG, na MCE n’ikiciro rusange byigamo abahungu 160 n’abakobwa 143.

Imibare itangwa n’kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000, iki kigo kitajya kibura mu myanya 10 ya mbere mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye mu mashami ahabarizwa uko ari 3.

Bamwe mu barerewe mu ishuri rya Rukozo

Emmanuel Rukundo Rdn/ Rukozo-Rulindo


      

Tanga igitekerezo

-->