Ruhurura za Gereza ya Huye ziteje inkeke

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 16/09/2017, Saa 00:12:11 Yasuwe inshuro 459

Iyo uri mu muhanda uva mu mujyi wa Huye werekeza I Nyamagabe, ahazwi nko mu Gahenerezo , mu metro nkeya uvuye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Huye, hafi y’ahahinze urutoki rwa Gereza , uhabona ruhurura ivana imyanda mu misarane muri Gareza ya Huye.

Mu bihe bitandukanye yaba mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba, abagenzi bakoresha uyu muhanda n’amaguru baba bifashe ku mazuru kubera umunuko.

Abaganiriye na www.Rwandadailynews.com bavuga ko, bibabangamiye cyane kuko usibye n’abakuru hanyura n’abana bato bavuye kwiga kandi kuba iyo ruhurura idapfundikiye hari ushobora kugwamo mu gihe yaba ahunga imodoka.

Si aba banyamaguru bakoresha uyu muhanda batewe ikibazo n’iyi ruhurura gusa, kuko n’abaturage bamwe mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karubanda, batifuje ko imyirondoro yabo igaragara, bavuga ko uyu munuko ubagiraho ingaruka kuko badasiba kwa muganga cyane abafite abana bakiri bato.

Bavuga kandi ko batujwe muri aka gace bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi wa Huye bizezwa ko iyi Gereza izimuka ariko kugeza ubu imyaka ngo igiye kuba 3 batazi iyo byahereye.

Umuyobozi wa Gereza ya Huye, Supretandent Zuba Camille, avuga ko ikibazo cy’umunuko kizwi kandi hakorwa ibishoboka byose ngo ugabanuke.

Gusa akanavugako bisa nk’ibidashoboka mu gihe bo bakoresha gaz, na Biogaz biva mu myanda yo misarani mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Asaba ko ahubwo kuhatuza abaturage byakorwana ubushishozi kuko binabangamiye umutekano mu gihe umugororwa yaba atorotse bigasaba ko hiyambazwa izindi mbaraga. Ku bwe kandi avuga ko kuba barabwiwe ko Gereza izimuka ari ikinyoma kuko bisaba ingengo y’imali nyinshi, kandi bikaba byakorwa n’igihugu Atari Akarere ka Huye.

Anongeraho ko iyi Gereza yashinzwe mu w’i 1956 bityo abaturage bakaba baraje bayihasanga bityo bakaba batagakwiye kwinubira umunuko.

Ese kuba abaturage baturiye iyi Gereza ya Huye, bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabahaye ibibanza bubizeza ko Gereza ya Huye izimuka, burabivugaho iki nyuma y’imyaka isaga itatu?

Kayiranga Muzuka Eugene ni umuyobozi w’Akarere ka Huye ati:” Hariya Gereza ya Huye yubatse ni mu gishushanyo mbonera cy’umugi wa Huye(Master Plan). Bityo rero niyo mpamvu hari gutuzwa abantu bakubaka inzu zijyanye n’ikerekezo. Kuba bavuga ko twabijeje ko Gereza izimuka sinabyemera ariko kwimuka ko izimuka. Ahubwo igisigaye ni ukureba uko twaganira n’ubuyobozi bwa Gereza ya Huye tugashakira umuti uhamye uwo munuko, Kuko ibintu biva mu rugo rw’umuntu ntabwo bigomba kubangamira abaturanyi.”

Gereza ya Huye yatangiye kwakira abagororwa mu mwaka w’1956 ikaba ifungiyemo abagabo basaga 11137 kugeza ubu.

Emmanuel Rukundo


      

Tanga igitekerezo

-->