Ruhango:Miliyoni 60 zigiye gutangwa mu kuzahura uruganda rwubakiwe gutunganya inanasi mu Kabagali

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/10/2021, Saa 10:04:00 Yasuwe inshuro 87

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens avuga ko nyuma y’ibibazo bitandukanye byagiye biranga uruganda rwatunganyaga inanasi mu bihe byahise byatumye akarere gafata imigabane isaga 75% ndetse gahita gashyiramo asaga miliyoni 60 hagamijwe kuruzahura.

Agaruka kuri ibi yavuze ko uru ruganda rwagiye ruhura n’ibibazo bitandukanye ariko ugasanga n’ubushobozi bwarwo butabasha kwakira umusaruro wose w’abarugemuriraga.

Yagize ati" Uru ruganda rutangira rwaguze imashini ariko ntibashe gutunganya umusaruro wose wabonetse uvuye mu bahinzi ariko twabyizeho kandi tubifatira umwanzuro tugamije gufasha abantu bise bahinze inanasi n’abazazihinga".

Meya Habarurema akomeza avuga ko nyuma yo kwiga kuri iki kibazo cy’uru ruganda babonye ko abari barufite bakunganirwa bityo akarere gafata imigabane 75% kugirango tubashe kurwongerera ingufu (kuruzahura) ndetse rwanagenewe miliyoni 60 zo kugura imashini zigezweho hagamijwe gufasha abazeza umusaruro inanasi.

Yagize ati" Tumaze kubona ibi bibazo bitandukanye twafashe umwanzuro wo gufatamo imigabane igera kuri 75% kugirango turuzahure rwongere gukora ndetse hari na miliyoni 60 tugiye gutanga kugirango turugurire imashini zo gutunganya umusaruro w’abazarugemurira umusaruro wabo wose".

Mu bindi byagarutsweho n’uyu muyobozi o igihe cyose umusaruro wazaba mwinshi hari abikorera bemeye kuzabagurira uyu musaruro mu rwego rwo kuwongerera agaciro no kubafasha kwiteza imbere.

Mu yandi makuru twabashije kumenya nuko uru ruganda rwubatswe muri 2004 ku nkunga yatanzwe na UGAMA zihawe amakoperative mu mushinga utarizwe neza kuko zitari zijyane n’ibihe ariko zikaba zarahuriranye nuko harimo gucibwa amacupa akozwe muri parasitiki ndetse ahagana muri 2019 rwari rwatangiye gukora ndetse no gushakishwa ibyangombwa by’ubuziranenge bityo rero n’ubundi hakozwe inyigo zo kugura izindi mashini zo gukoresha kuko ziriya zinashaje.

Akarere ka Ruhango gafite ubuso buhingwaho inanasi bugera kuri hegitari 270 ariko zishobora kwiyongera biturutse kuri gahunda y’intara y’Amajyepfo yiswe umuhora wa Kaduha urimo imirenge 10 yo mu turere twa Ruhango,Nyanza na Nyamagabe ari nako karere gafitemo imirenge myinshi igera kuri 6.

AKIMANA Jean de Dieu