Ruhango:Ikayi y’umudugudu yitezweho kurwanya ibyaha bikunze kuhagaragara

Yanditswe na Kuwa 12/06/2017, Saa 07:57:00 Yasuwe inshuro 208

Ubwo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango hateranaga inama y’umutekano yaguye, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yasabye abagize iyi nama y’umutekano muri uyu murenge gukoresha neza ikayi y’umudugudu no gukumira no kuwanya ibyaha bigaragara muri uyu murenge.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier wari uyoboye iyi nama, yasabye abari bayirimo guharanira ko mu murenge wa Kinazi hatarangwa ibyaha , bakirinda urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.

Mbabazi yanasabye inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze guhuriza hamwe imbaraga , kugirango babashe kugera ku mutekano n’iterambere birambye.

Yaravuze ati:”Guteza imbere abaturage bacu bidusaba ko dushyira imbaraga hamwe no gukorera hamwe kugirango tubashe kugera ku mutekano ndetse n’iterambere birambye. Ni ngombwa rero ko inzego z’umutekano n’iz’ibanze zikorera hamwe mu bijyanye no guhanahana amakuru kugirango koko umutekano ube nta macyemwa.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza gukangurira abaturage kwitabira gahunda z’iterambere za Leta, barushaho kubaba hafi kugirango inshingano zabo zigerweho neza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Irabaruta, yasabye abagize inama y’umutekano y’umurenge wa Kinazi gukangurira abaturage bayobora kwicungira umutekano hakazwa amarondo, hanarebwa niba ikayi y’umudugudu ikoreshwa ku buryo bukwiye, handikwamo abinjira n’abasohoka mu mudugudu.

Aha yaravuze ati:”Umutekano ni uwacu twese, nimwubahiriza uburyo bwashyizweho mu kwicungira umutekano, abaturage bakirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ibindibya habiwuhungabanya, abari mu nzego z’ibanze nabo kuwubungabunga bakabigira ibyabo, ibyo badashoboye bakabishyikiriza inzego zibakuriye, nta kabuza muri uyu murenge tuzagira umutekano urambye.”

CIP Irabaruta yasoje abasaba ko bakangurira abaturage gukorana n’inzego z’umutekano buri munsi, bazigezaho amakuru yose y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano kugirango habeho gukumira hakiri kare.

Source RNP


      

Tanga igitekerezo

-->