Ruhango:Ibikorwa by’urubyiruko bigiye gufasha akarere kwesa imihigo

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 19/09/2017, Saa 10:22:32 Yasuwe inshuro 523

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko kuwa 15 Nzeri, abo mu mirenge yose igize akarere ka Ruhango bashimangiye gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mibereho y’abaturage bakazabikora mu bikorwa bitandukanye biganisha guteza imbere abatuye aka karere.

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu rwego rw’Akarere ka Ruhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Rubyiruko twimakaze amahoro inkingi y’iterambere rirambye."

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage birimo gusana amazu no kubaka ibyumba by’ubwiherero nibura ku muryango umwe utishoboye muri buri mudugudu ibikorwa bizakomeza kugeza mu kwezi gutaha k’ukwakira.

Bamwe mu bubakiwe ubwiherero bishimiye iki gikorwa ndetse banatangaza ko bagiye guca ukubiri n’indwara zitandukanye ziterwa n’isuku nke zaturukaga kugukoresha ubwiherero budakwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango bwana Mbabazi Francois Xavier yashimiye urubyiruko rwateguye uyu munsi kandi bagakora uyu muganda w’ingirakamaro abasaba gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mibereho y’umunyarwanda.

Sibyo gusa kdi ngo kuko biyemeje gukomeza ubukangurambaga hagamijwe ubuzima bwiza bw’abaturage no gukomeza kubumbatira umutekano batangira amakuru ku gihe cyane cyane bahashya ibiyobya bwenge.

Akarere ka Ruhango gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 319,885 biganjemo umubare munini w’uruyiruko ari nabyo ubuyobozi buvuga ko izi mbaraga z’urubyiruko zizagira uruhare rugaragara mu kwesa imihigo.

Safari Jean Bosco/Ruhango