Ruhango:Hasenywe Inzu 12 zubatswe mu buryo butemewe

Yanditswe na Kuwa 25/07/2017, Saa 09:03:22 Yasuwe inshuro 206

Mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango akagari ka Nyamagana hamaze gusenywa inzu 12,ni mugihe habaruwe inzu 20 zigomba gusenywa zubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruhango akagari ka Nyamagana basenyewe baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, nyuma yaho bubatse inzu mu nkengero z’umujyi wa Ruhango zikaza gusenywa n’buyobozi bw’akarere ka Ruhango. 

Ba nyiri ukubaka izi nzu bavuga ko bazubatse ntabyangombwa bafite bitewe nuko batari bazi amategeko agenga imyubakira,nyuma ubuyobozi bw’umudugudu bukababwira ko bitemewe bazacibwa amande,ariko bagakomeza bakubaka kuko bumvaga amande atari igihano gikomeye bakurikije n’akababaro bari bafite ko kutagira aho baba.

Niwemugore Zainabu umwe mu basenyewe utuye mu mudugudu wa Ruhuha ati”Jyewe ni umuterankunga wanyemereye inkunga yo kunyubakira inzu,ndatangira ndubaka kuko numvaga ankuye kure,imaze kugera kuri rento( hejuru y’amadirishya) ubuyobozi bwaje kudusura bumbaza niba mfite ibyangombwa ati”oya” ,batubwira ko tuzacibwa amande,ariko kuwa gatanu nkaho kuduca amande baraje barasenya yose bayishyira hasi,ubu ubuzima bwancanze byanyobeye.”

Kimwe na Bagenzi be icyo bahurizaho ni uko bubatse batazi amategeko ubu bakaba bari mumarira y’aho bazongera gukura ubushobozi, dore ko benshi ari abakene.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois yihanangiriza abaturage bose bubaka batabanje kubimenyasha ubuyobozi, abasaba ko umuturage ushatse kubaka agomba kubimenyesha ubuyobozi akerekwa aho agomba gutura bigendanye n’ubushobozi bwe.

Mayor agira ati” Abaturage bagendeye ku kuba abayobozi bahugiye mu kwiyamamaza kw’abakandida,nabo batangira kubaka amanywa n’ijoro,kuko inzu zose turi gusenya zubatswe mu cyumweru kimwe rwihishwa.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko n’ubundi bagifite gahunda yo gusenya inzu zose zubatswe mu buryo bw’akajagari,agasaba abaturage ko bitewe n’ubushobozi bwa buri wese ko yasaba icyangombwa cyo kubaka,yaba ntabushobozi afite bwo kubaka mu mujyi,bagatuzwa ahandi hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba bwihanangiriza abaturage bari kubaka amazu mu mujyi ndetse no mu nkengero z’umujyi mu buryo butemewe bitwaje ko abayobozi butabimenya,ko n’undi wese uzayubaka muri ubu buryo izasenywa.

GATETE Eric Rafiki

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->