Ruhango : Bwa mbere mu mateka kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 86%

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/11/2019, Saa 20:49:21 Yasuwe inshuro 100

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Habarurema Valens yabwiye itangazamakuru ko mu myaka yashize batari barigeze bagera ku kigero cya 86% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza akonegraho ko babikesha Ruhango icyeye.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku mibereho myiza y’abatuye muri aka karere.

Ygize ati "Akarere kacu karihagije mu biribwa ndetse n’imiyoborere myiza ihagaze neza kukindi kibazo kandi turimo kwishimira nuko mu myaka yatambutse nka vuba aha 2018 kugeza muri aya mezi twabaga turi ku kigero cyo hasi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ariko ubu turishimira ko nibuze abagera ku kuri 86% bamaze gutanga imisanzu yabo kandi nabataratanga bazakomeza gutanga".

Yongeyeho ko abaturage bagiye bumva inama bagirwa zo gutangira ku gihe imisanzu yabo ariko na gahunda ya Ruhango icyeye yabafashije kuko buri mudugudu ufite abawitaho kandi babikora neza umusaruro watangiye kuboneka mu ngeri zose.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Habarurema Valens uwa kabiri iburyo

Habarurema ati:" Twaganiriye cyane naba baturage tubibutsa ko bagomba gutangira ku gihe imisabzu yabo baratumva kandi babigira ibyabo binaciye muri gahunda ya Ruhango icyeye ku buryo umuturage wacu wese amaze kumva ko afite ibyo agomba gukora kandi umusaruro ni uyu twatangiye gukora twiteza".

Mu bindi byagarutseho ni uko muri gahunda ya Ruhango icyeye bashaka kurandura ibijyanye n’ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ku buryo mu mezi atatu akurikira tuzaba tumaze kugabanya ibibazo bibangamiye abo tureberera ariko sitwe twenyine twabyishoboza kuko dukeneye amaboko yaba baturage bacu kuko nibo ba mbere bakwiye kumva ko ibigezweho bigomba gusigasirwa ndetse aho tugarukiye ejo bagakomerezaho kugirango twese imihigo nkuko bigombwa.

Mu bindi byakozwe muri gahunda ya Ruhango icyeye hubatswe iturima tw’igikoni,hakozwe ibikorwa byo kurwanya umwanda ,amakimbirane,amavunja,abakoresha ibiyobyabwenge ndetse no gushakira abaturage badafite amacumbi ndetse n’ibindi kuko iyi gahunda ifite ingingo 21 zigenderwaho.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Habarurema Valens uwa kabiri iburyo


AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Ruhango