Ruhango: Basanga amakimbirane mu miryango agira uruhare mu kibazo cy’imirire mibi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/05/2019, Saa 16:05:55 Yasuwe inshuro 229

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Ruhango bavuga ko amakimbirane mu miryango nayo ari intandaro y’imiririe mibi igaragara ku ban abo muri aka karere.


Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara imiryango ifite amakimbirane ugasanga abana bagizweho ingaruka biturutse kugushyamirana hagati y’ababyeyi babo.

Bamwe mu batuye akarere ka Ruhango bemeza ko muri izo ngaruka n’imirire mibi igarara ku bana biturutse kumakimbirane y’ababyeyi babo.

Ati “Iyo umutekano uri mu rugo abana babaho neza ariko iyo hariho amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, buri wese acisha kuruhande akajya kurya ibye. Maze umwana akibihomberamo agira inzara, bikaba intandaro yo kurwara bwacye.”

Mugutangiza ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umwana mu gihe cy’iminsi igihumbi, Ntakirutimana Jean, ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu mushinga wa Gimbuka muri Caritas Rwanda, avuga ko ko urugo rukwiye kurindwa amakimbirane kugirango imibereho y’abana irusheho kuba myiza.

Ati “Twategereje kuri ubu bukangurambaga kuko igihe haje amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore, birumvikana ari kwaguharira urugo birahagarara. Ariko iyo bafite umutekano haboneka umwuka mwiza ndetse nibyo kurya bikagera ku mutima.”

Mukangenzi alphonsine, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko indwara z’imirire mibi zitangira umuntu agisama agasaba kuzirwanya mbere.

Imibare igaragaza ko muri 2015, mu karere ka Ruhango abana 29 ku ijana bagwingiye, gusa ngo bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’umuryango wa Kiliziya Cartas Rwanda ngo bizeye ko bazakomeza ku rwanya imirire mibi.

Muri iki gikorwa kandi Caritas yatanze ibikoresho birimo n’amabati ku miryango imwe n’imwe itishoboye.

ubu bukanguramba bwateguwe na Caritas Rwanda, bufite insanganyamatsiko igira iti "Iminsi 1000ya mbere y’ubuzima bw’umwana, ishingiro ry’umuryango uhamye mu Rwanda."