Ruhango: Barasaba ko abariye imitima y’ababo muri jenoside bashakishwa bagahanwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 23/04/2019, Saa 09:53:09 Yasuwe inshuro 190

Mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu gice cy’Amayaga, abarokotse bavuga ko bakibabazwa nuko bamwe mu bakoze amahano yo kotsa no kurya imitima y’ababo batigeze bagaragara ngo bahabwe ubutabera.

Ibi bikaba byagarutsweho ubwo abarokotse bo muri iki gice bibukaga inzira y’umusaraba bacishijwemo n’uwari burugumesitiri, Kagabo Karori, wabijeje ubuhungiro ariko ashaka kubagabiza abishi.

Mu buhamya bwatanzwe na Samuel Dusengimana avuga ko kugeza ubu hari abakoze ibyaha ndenga kamere byo kotsa no kurya imitima y’abatutsi ariko batigeze bamenyekana kuko hari nabavuze ko byakozwe n’impunzi z’abarundi zari zarahunze igihugu cy’igituranyi nyuma yibi bisubirira iwabo .

Yagize ati"Hari abakoze ibyaha ndengakamere batarahabwa ubutabera kuko nubwo tuvuga gutyo ntabwo turabona n’imwe mu mibiri y’abacu, bamwe mu bishi bariye imitima y’abacu bayokeje ku mbabura ariko nta wigeze yemeza ko ibyo yabikoze ahubwo buri wese yemezaga ko byakoze n’impunzi z’Abarundi zari zarakambitse hafi hano ari nazo zagize uruhare mu kumara abavandimwe bacu .

Ikindi nuko nyuma yaho basubiye iwabo mu Burundi ku buryo batigeze babonwa ngo bahabwe ubutabera kuko nta muntu wagakoze ibi ngo turebere akomeze yidegembye".

Evode Munyurangabo uhagarariye abakomoka mu Mayaga barokotse jenoside yakorewe abatutsi ( Amayaga Genocide Survivors Foundation) nawe yemeza ko kuba urwango rwarahawe intebe byatumye Umututsi wo mu Mayaga yibasirwa ndetse anakorerwa iyica rubozo.

Yagize ati "Abantu barishwe bicwa na bagenzi babo basangiye akabisi n’agahiye kubera urwango rwabibwe n’abayobozi bica ababyeyi ,abana babo basigara ari imfubyi ariko ubu barakuze nubwo batarabona ubutabera ku babyeyi babo bariwe imitima ".

Kabandana Callixte, Komoseri ushinzwe kwibuka mu muryango Ibuka, yemeza ko ubukana jenoside yo ku mayaga yakoranwe nta handi bwari buri nubwo Jenoside idapimirwa kuri ibyo, ariko biteye isoni kuba ikiremwamuntu cyarabashije kwica ikindi ndetse kikotsa ibice by’imibiri bikaribwa n’abo bagizi ba nabi b’interahamwe. Ikindi yamaganye ibikorwa bimwe na bimwe bikora mu nkovu abarokotse bikorwa n’imwe mu miryango ndetse n’amadini kuko bishobotse byahanwa n’amategeko.

Yagize ati" Ubukana bwakoranwe Jenoside bwari buri hejuru kuko biteye isoni kubona umuntu yica undi akanagerekaho kumurya kuko aha ku Mayaga hari abariye bagenzi babo ikintu kidakwiye ,gusa ababikoze abazakomeza gushakishwa kugira ngo bahabwe ubutabera nyabwo kuko ntago waba warakoze ibi bitu ngo bakureke ukomeze kwidegembya ".

Yongeyeho ko kandi bimwe mu bikorwa bitoneka abatutsi barokotse Jenoside bikorwa na bamwe mu banyamadini ndetse n’abantu ku giti cyabo bidakwiye kureberwa kuko bisubiza inyuma igihugu ndetse ’nkaba mbona ko bikwiye kujya bibazwa aba babikoze.’

Yagize "Ntago bikwiye ko twakomeza kurebera bimwe bikorwa bitandukanye bikorwa nabantu ku giti cyabo ndetse namwe mu madini kuko ntaho biganisha igihugu".

"Dukeneye gusigira abana bacu igihugu kizira amacakubiri kirimo urukundo ,ikindi abasaga 60% batuye iki gihugu bari munsi y’imyaka 25 bivuze ko abenshi batigeze bamwenya jenoside ariko tugomba kubabwiza ukuri bakamenya aya mabi yakoze nabo twari duturanye bagafata ingamba zifatika zo guharanira ko bitagaruka".

Bitewe n’imitere yiki gice cy’Amayaga cyagiye giturwamo na bamwe mu batutsi bagendaga bameneshwa aho bari batuye kuva za 1959,1963,1973 ndetse nindi myaka ,gusa hari imwe mu misozi ndetse n’ibibaya byiciwemo abatutsi benshi.

Ikibuga cya Nyamakumba n’imisozi ihakikije abatutsi bari barahungiye kuri komini babwiwe ko badashobora kuhaguma bafata umuhanda bagiye mu Ruhango ariko batezwe ibico baraswamo ndetse abandi baratemagurwa uwaharenze niwe warokotse nk’uko abaharokokeye babivuga.

Muri uru rwibutso rwa Kinazi ,ni urwibutso rw’akarere ka Ruhango rukaba rushinguyemo imibiri isaga ibihumbi 65920 yakuwe mu cyobo cyari cyaracukuwe bakita ko ari ubwiherero bagiye kubaka ndetse muri iki gikorwa hakaba hashyinguwe imibiri y’abatutsi yabonetse igera kuri 202 yashinguwe mu cyubahiro.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Ruhango