Ruhango: Barasaba akarere kubereka aho batura mbere yo kubasenyera

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 3/06/2020, Saa 10:43:24 Yasuwe inshuro 193

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangije igikorwa cyo gukuraho amazu bivugwako ashaje akaba yasimbuzwa hagamijwe kubahiriza icyerekezo bihaye cya Ruhango icyeye kandi itekanye.

Bamwe mu basenyerwa bavuga ko badashobora kwitambika abakora iki gikorwa ariko bagasaba ubuyobozi kubereka aho bagana doreko bo badafite amikoro yo gushaka aho bajya gutura ndetse bamwe ngo babwirwa ko bajya mu mihanda bakigaragambya.

Umuturage twahaye izina Mukamfizi Domitila yavuze basenyewe batabanje kumenyeshwa ngo bashake aho bimukira ariko bagasaba ko bashakirwa aho gutura kuko nta mikoro bafite yo gushaka aho bakinga umusaya.

Yagize ati" Dusenyewe tutabanje gushakirwa aho dukinga umusaya ngo inzu zacu zirashaje ariko ndetse tunabwirwa amagambo atari mezango nidushaka tuzajye mu mihanda twigaragambye none se kuki batadushakiye aho twakwikinga mbere yo kudusenyera".

Minani Silas wahinduriwe izina kubera impamvu z’umutekano avuga ko yabonye basenyerwa ariko bahawe iminsi itanu yonyine abifite barabishobora abandi birabananira.

Yagize ati "Nabonye bazinduka badusenyera ariko hari iminsi itanu yavuzwe ko duhawe ariko abifite barabishoboye naho twebwe ntabyo twashoboye bityo nibadushakire aho kuba kuko nta handi twakura ninbi bihe turimo ntibyoroshye".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko nta muturage numwe uzangazwa ngo yasenye we inzu kuko iki gikorwa mbere yuko gikorwa habanza ibiganiro na banyiri amacumbi bityo n’abadafite amikoro bazafashwa kubona aho batura nkuko n’abandi bose bafaswa.

Yagize ati " Nta muturage usenyerwa atabanje kuganirizwa kandi abatazaba bafite ubushobozi bwo kubona aho baba bazafashwa nkuko abandi baturage bose badafite ubushobozi bahabwa uburyo ariko ni inshingano dufite zo kwita ku baturage bacu ikindi nabo ntibagashake guhangan n’ubuyobozi kuko byose bikorwa mu nyungo zabo nk’abatuye aho ngaho".

Muri gahunda ya Ruhango ikeye hakubiyemo ibikorwa byinshi byo kwitaho harimo gushakira amacumbi abatayafite no kurwanya ibiyobyabwenge ,isuku n’umutekano ariko aha hasenywa inzu ahatazubakwa hazashyirwa ubusitani cyangwa haterwe imbuto ariko inzu zishaje zose zigomba gukurwaho hagamijwe kubahirizwa amabwiriza.

N’ubwo ibi bikorwa tujya tubona ahasenywa amazu iyo hatubakiwe igihe hakunze kuba indiri y’Abanywi b’ibiyobyabwenge ndetse naho abambura abaturage bihisha ndetse hagakorera nibindi bikorwa bibi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Ruhango