Ruhango: Abatishoboye FPR yabahaye inzu n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 15

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/10/2020, Saa 11:13:25 Yasuwe inshuro 63

Umuryango FPR Inkotanyi biciye mu rugaga rw’Abagore ruyishamikiyeho bashyikirije amazu 9 bamwe ba bagore n’abagabo batagiraga amacumbi bo mu mirenge 9 igize akarere Ka Ruhango.

Umuyobozi wa FPR mu Majyepfo/ Vuganrxa Aalon

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ,Vuganrxa Aalon yibukije abitabiriye ibirori byo gushyikiriza aba baturage 9 bo muri aka karere ko bakwiye gukomeza kwiteza imbere bakarenga ingaruka bagizweho na COVID-19 zo gutakaza akazi n’indi mibereho mibi batari biteze muri uyu mwaka.

Yagize ati:"Habayeho ibikorwa bitandukanye byo gutaha amazu yubakiwe amazu ariko yanashyikirijwe abatishoboye bayagenewe ndetse banabahaye ibindi bikenerwa mu rugo,turashimira urugaga rwagerageje kubaka no gutegura iki gikorwa,abenshi muri bo batakaje akazi muri ibi bihe turanabasaba ko bakomeza kwirind kugirango icyorezo gicike ntudukomeze kuzahazwa niki cyorezo tubakangurira kujya mu bigo by’imari bakaka inguzanyo bakiteza imbere".

Uwamaliya Beatrice afite imyaka 64 yahawe inzu n’ibiryamirwa,imyambaro n’ibiribwa avuga ko yishimiye kuba yakuwe aho yararaga arwana n’imbwa kubera imbereho mibi yabagamo agashimira ababigizemo uruhare ariko ahasaba ko bamuha itungo rigufi ryo korora akiteza imbere.

Yagize ati:" Ndishimye cyane kuko nararaga ndwan nimbwa zihita kubera kuba ahasa no hanze ariko ndaryama sindibukanguke ariko mumpaye n’agatungo kagufi nakifashisha ejo nkiteza imbere ejo ntimuzagaruke kumpa inkunga kuko nzaba narirwanyeho".

Nzigihima Janvier wahawe inzu wo mu murenge wa Mbuye avuga ko ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame watumye Umuryango FPR Inkotanyi ikamuha icumbi akaba abonye aho agiye gutuza umuryango we ,akemeza ko agiye kwiteza imbere .

Mu bindi byagarutsweho nuko basabye abanyamauryango ba FPR Inkotanyi biciye mu mashami ayishamikiyeho muri aka karere bavuga ko bashishikajwe no gufatanya n’abandi baturage guhuriza hamwe ingufu bakamagana ibyatuma abaturage bagira imibereho mibi ndetse bagahangana n’ibyavuta bagenzi babo umutekano ndetse no kurwanya imirire mibi no gukomeza guhuriza hamwe ingamba zo kwimakaza intego yo kugira Ruhango ikeye.

Mu bindi byahawe abahawe amazu harimo ibiryo bazarya,ibiryamirwa ,amatungo maremare n’amagufi kuri bamwe muribo ,ibiryirwa n’imyenda yo kwambara kuri bamwe n’ibikoresho byo mu gikoni.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Ruhango

Umuyobozi wa FPR mu Majyepfo/ Vuganrxa Aalon

Zimwe mu nzu zari zituwemo n’abatishoboye mbere yo guhabwa izindi na FPR