Ruhango: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa inzu barimo zishaje

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/10/2020, Saa 17:57:33 Yasuwe inshuro 18

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Ntongwe mu kagali ka Nyagisozi baratabaza inzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bitewe n’inzu zigiye kubagwaho ndetse bo bemeza ko zubatswe nabi bakavuga ko badatabawe zizabagwira zikubavutsa ubuzima.

Kabagwera Madaleine avuga ko bamaze igihe batabaza inzego bireba harimo n’ubuyobozi ariko bukaba butaragira icyo bukora ngo butabare ubuzima bwabo kuko buri mu kaga aho umuyaga uza ugatwara amabati.

Yagize ati" Tumaze igihe dutakira ubuyobozi ko izi nzu ziduteye ubwo kuko iyo mvura iguye turanyagirwa ndetse iyo umuyaga uje uzamura ibisenge rwe na rimwe ntabwo waryama kuko dufite ubwoba kuko ubuzima bwacu buri mu kaga".

Kabalisa Jean Paul ni umuturanyi waba baba muri uyu mudugudu watujwemo abarokotse jenoside avugako ababamo hafi ya bose inzu zabo zangiritse iyo umuyaga uje cyangwa hakagwa imvura bose batinya kujya muri izi nzu bakwiye kugobokwa bagafasha kuzigira neza.

Yagize "Aha hantu hateye inkeke kuko aba baba muri izi nzu bafite ubwoba kuko iyo imvura iguye bazivamo kuko batinya ko zabagwira ndetse zimwe zatangiye gusenyuka bityo bakwiye ubufasha bwo kuzubaka neza bakazituramo badafite ubwoba".

Mulisa Mediatrice we avuga ko kuva bagaragaza ikibazo bafite ubuyobozi butigeze bugikemura ahubwo bukaba butabasura ngo burebe aho batuye uko hameze basanga bwarirengagije inshingano bubafiteho.

Ubuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens avuga ko aba abaturage barasurwa kandi ibibazo bafite birimo gushakirwa ibisubizo kugirango nabo bahabwe ubufasha kandi bature heza bityo ntibakwiye kumva ko batitaweho kuko ntabwo igisubizo cyahita kiboneka ako kanya.

Yagize ati" Kubasura turabasura kandi ibibazo bafite birimo gushakirwa ibisubizo kugirango nabo bahabwe ubufasha kandi bature heza bityo rero ntibakwiye kumva ko batereranywe kandi burya ntabwo igisubizo gihita kiboneka".

Aya mazu yubatswe gato nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kubera ibihe igihugu cyari kirimo abayabamo bavugako yubatswe nabi kandi akaba atarigeze akurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi niho bahera bavuga ko akwiye kwitabwaho kugirango bakurwe mu bibazo ashobora kubateza.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Ruhango