Abafungiye i Muhanga bakomoka mu Ruhango babwiye Meya ko bababazwa nuko akarere kabo kitwara mu mihigo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/12/2018, Saa 09:24:49 Yasuwe inshuro 392

Abagororwa n’imfungwa bakomoka mu karere ka Ruhango bagororerwa muri gereza ya Muhanga, baravuga ko bababazwa n’akarere kabo katitwara neza mu mihigo bagasaba ubuyobozi bwaka karere ka Ruhango kwisubiraho.

Ibi byagarutsweho ubwo basurwaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu rwego rwo kumva ibibazo bibabangamiye, no kubereka ko n’ubwo barimo kugororwa ariko akarere bakomokamo kabibuka kandi kiteguye kubakira mu gihe bazaba barangije ibihano bahawe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Valens Harerimana aganira na www.rwandadailynews.com yavuze ko ibyo Abagororwa bavuze bw’uko akarere ayoboye katitwara neza mu mihigo nabo bitabashimisha.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Harerimana Valens

Yagize ati:"Ntabwo natwe twishimiye umwanya twabonye mu mihigo y’umwaka ushize 2017-2018. Turimo gukora ibishoboka byose ngo tuzese neza imihigo y’uyu mwaka. Gusa abaturage bacu nabo bagomba kubigiramo uruhare."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uku kubanenga bibongerera intege do gukora bumva ko bakorera umuturage. Akavuga ko yashimishijwe no kubona abagororwa bafite ibitekerezo byiza biganisha ku iterambere.

Abagororwa n’imfungwa bakomoka mu karere ka Ruhango bagororerwa muri gereza ya Muhanga, barasaga 414 barimo abagore 65 n’abagabo 349.

Mu gusura aba bagororwa, akarere ka Ruhango kabashyikirije bimwe mu bikoresho by’isuku birimo amasabune ndetse na cotex.


Bimwe mu bikoresho by’isuku byahawe abagororwa bavuka mu Ruhango

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Ruhango


      

Tanga igitekerezo

-->