Ruhango: Abagabo ngo basigaye barasimbuye abagore mu kwahukana

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 10/10/2019, Saa 10:20:29 Yasuwe inshuro 178

Abagabo bo mu Murenge wa Ruhango, mu kagari ka Bunyogombe baratangaza ko hakiri bamwe mu bagore batari bumva neza ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ngo bamwe babifashe nko kubigaranzura.

Bamwe mu baganiriye na rwandadailynews.com bavuga ko hari abagore bataramenya ibijyanye n’uburinganire ndetse bagahohotera n’abagabo babo.

Patrick Mugabo yemeza ko abagabo bahitamo kwahukana, kubera kudahuza n’uwo bashakanye.

Yagize ati" Si ibanga kuko nzi benshi bigendeye kubera guhozwa ku nkeke n’abagore babo. Nonese Aho kugirango umukubite urushyi bagufunge, nti wamuhunga ukahukana?

Habiyambere Jean Bosco we atuye mu mudugudu wa Kavumu ho mu kagari ka Bunyogombe. Yemeza ko bahukana bagata ingo bakagenda nk’abagiye gushaka ibitumga urugo.

Yagize ati " Mbese bamwe mu bagabo bagenda nk’abagiye gupagasiriza urugo, ariko iyo bagarutse bakabona nta cyahindutse barongera bakigendera kuko baba bumva kobagira amahoro iyo batari mu ngo zabo".

Abagore bamwe bo muri uyu murenge wa Ruhango babwiye umunyamakuru ko, ibivugwa n’abagabo ari ukur,i kuko rwose ngo hari abagore bazonga abagabo babo kandi bagasanga bitari bikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, ,Habarurema Valens avuga ko kwahukana ku bagabo byashoboka, ariko atariwo muti mwiza wo gukemuramo ibibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens

Yagize ati "Turifuza kubona abantu bahinduka, ntabwo wahakana ko hatari abagabo bakwahukana kuko n’abagore barahukana. Ariko sibyo tugamije, hagamijwe impinduka mu miryango y’abashakanye bakabana neza kandi umugore n’umugabo bagafatanya muri byose."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe Bugingo Aime Marie, avuga ko ubukangurambaga bwatangijwe bwo gusaba abagabo gufatanya n’umugore imirimo y’urugo, buzafasha mu igerwaho ry’uburinganire n’ubwizuzanye ku kigero gishimishije.

Umuyobozi nshingwabikorwa muri Pro-Femmes Twese Hamwe Bugingo Aime Marie

Akomeza avuga ko, ubufatanye hagati y’umugore n’umugabo bombi bizabaha umwanya mu gutanga ibitekerezo, biganisha ku iterambere uhereye mu rugo rwabo.

Ubu bukangurambaga bukaba buzamara amezi 3 bugakorerwa mu turere twa Huye , Nyanza , Ruhango,Muhanga na Kamonyi mu mushinga bise "Buri ijwi rifite agaciro " aho uyu mushinga uzamara imyaka itanu.

Magingo aya, ukaba umaze imyaka ine hasigaye undi umwe, ukazarangirana n’Ukuboza 2020 ku nkunga ya Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi binyuze mu muryango mpuzamahanga wa Care International .

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Ruhango