RUBAVU:Yatewe agahinda n’imibereho y’ababyara bakiri bato abahuriza mu matsinda abateza imbere

Yanditswe na Kuwa 13/05/2017, Saa 09:17:21 Yasuwe inshuro 195

Guhuza abagore babyaye bakiri bato ni igitekerezo cyagizwe na Bamurange Julienne,umubyeyi ufite abana babiri, utuye mu Kagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.Nkuko abivuga ngo ni nyuma yo kubona ko amatsinda ahuza urubyiruko rutandukanye agamije kurufasha kuva mu bwigunge no gukangukira gukora,yitegereje asanga abagore babyaye bakiri bato batisangamo.

Aganira na Rwandadailynews.com,yagize ati: “Kugira igitekerezo cyo kwita ku bana b’abakobwa ntabwo aruko na njye nabyaye abakobwa kuko abanjye bakiri bato cyane. Ahubwo nabitewe nuko mu rubyiruko mpura narwo rutandukanye nta tsinda rihuza abakobwa babyaye bakiri bato nigeze mpura nabo.Ahubwo usanga abakobwa bahuye n’icyo kibazo ari babandi birirwa bacuruza ku dutaro birukanka hirya no hino batazi n’umurongo igihugu cyacu kigenderaho.”

Yakomeje avuga ko kugirango abashe kwegeranya abagore babyaye 100 bakiri bato,ngo yarasanzwe azi abakobwa batatu babyaye bakiri bato,ababwira ko yifuza kuganira nabo ku mibereho yabo no kucyakorwa kugirango umugore wabyaye akiri muto abashe kwiyubaka mu buzima bwe no kwita ku mwana we,ngo ku nshuro ya mbere bahura,abo batatu bahise bazana na bagenzi babo baza ari abakobwa cumi n’umunani.

Bahise biyemeza kujya bahura buri wa gatandatu,bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere, bakigishwa ubukorikori burimo gukora tapi mu bitambaro bisaguka mu gihe cyo kudoda imyenda,kudoda ibikapu,gukora amaherena y’ubwoko bunyuranye,ibikomo n’ibindi……ndetse banatozwa umuco wo kuzigama aho buri wa gatandatu buri wese yizigamira ahereye ku mafaranga magana abiri nk’umugabane fatizo,bikabafasha kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bwabo n’ubw’abana babo,ndetse bakabasha no kubona ibikenerwa by’ibanze mu buzima .

Murekatete Jeannine wo mudugudu wa Burima,mu Kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba ni umwe muri abo babyeyi avuga ko yari yarihebye kuva umwana we agitwara inda,aterwa agahinda no kuba yarahise ava mu ishuri bitewe no kubyara,ariko kandi ngo mu gihe umwana we amaze muri iri huriro rihuza abagore babyaye bakiri bato ngo nawe byamuhaye icyizere ko iyo umukobwa yitaweho nyuma yo kubyara bimufasha kongera kujya mu murongo muzima.

Uyu mubyeyi akomeza agira inama abandi babyeyi yo kuba hafi igihe cyose abana b’abakobwa bakigishwa ubuzima bw’imyororokere n’imiterere y’umubiri wabo,kandi ngo bakabwizwa ukuri ko imibonano mpuzabitsina ikozwe mu gihe gikwiriye umuntu yaramaze gushaka mu buryo bwiteguwe neza bimurinda ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitifujwe ndetse no kwandura indwara zinyuranye binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abagore basunikana n’inzego z’umutekano kuko baba bacuruza ku dutaro, nyamara iyo uganiriye nabo bakubwira ko ikibazo ari ubuzima buba bwabananiye dore ko baenshi baba barabyaye bakiri bato kandi abazibateye ntibemere gushyingiranwa nabo.

Jeanne Uwamahoro


      

Tanga igitekerezo

-->