Rubavu:Urubyiruko rwishyize hamwe rurakataje mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Yanditswe na UWAMAHORO Jeanne Kuwa 17/04/2018, Saa 08:57:57 Yasuwe inshuro 212

Bamwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere rwibumbiye mu ihuriro bise“Youth in Action for Development” ,rusanzwe rufite ishuri ry’incuke mu Kagari ka Mbugangari rwiyemeje guhagurukira iki kibazo cy’abana bato bava mu miryango yabo bakishora mu ngeso mbi zirimo n’izo gusabiriza.

Ni nyuma yo kubona ko abana bakomeje kuzerera no gusabiriza mu mihanda yo mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu cyane cyane mu Kagari ka Mbugangari biganjemo abaturuka mu mirenge y’icyaro urimo n’uwa Cyanzarwe.

Hakuzweyezu Elysé washinze uyu muryango avuga ko bajya kugira icyo gitekerezo,babitewe no guhora babona abana bato bagenda basabiriza imihanda yose ndetse aho basangaga n’ababyeyi babo babifashisha mu gusabiriza.

Aho yagize ati:”Twababazwaga no kubona abana bakwiye kwitabwaho ngo bige,barahinduwe imbata n’ababyeyi babo babaganisha mu busabirizi kandi nabo ari abanyarwanda bakwiye kwitabwaho bakazagirira imiryango yabo ndetse n’igihugu akamaro .

Twashakishije amakuru binyuze mu kwiyegereza abo bana tubereka urugwiro n’urukundo bidufasha kumenya ko abenshi baturuka mu murenge wa Busigari mu mudugudu watujwemo abimuwe mu nkengero za Gishwati.”

Hakuzweyezu Elysé yakomeje avuga ko bahise begera ubuyobozi bw’Akagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe babasaba guhita batangira kwita kuri abo bana.Ngo barabibemerera bahita batangirana n’abana 35 none ngo kuri ubu bageze ku bana 85 bose bajya kwiga mu ishuri Marayika rya Mbugangari.

Ariko kandi avuga ko hagikenewe ubukangurambaga kugirango ababyeyi bazamure imyumvire,bamenye ko bagomba kugira uruhare mu burere bw’abana babo kandi bumve ko kwiga ari ingenzi ku mwana,bakaba bagira n’igihe cyo kuganira n’ababyeyi babo banabereka uburyo bwo kwikura mu bukene no gukumira imirire mibi babigisha uburyo bwo gutera imboga .

Ndayambaje David utuye mu mudugudu wa Bugu mu Kagari ka Busigari aganira na rwandadailynews.com yavuze ko uku kwita kuri aba bana ari ingenzi cyane kuko abenshi mu batuye muri uyu mudugudu watujwemo abantu bimuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bagurishije imirima bahawe ndetse n’amazu bubakiwe na Leta barayagurisha basigara basembera.

Akomeza avuga ko kuba abana baragize amahirwe yo kubona ababitaho mu bijyanye no kwiga byabashimishije kuko ababyeyi babo batari kubyishoboza.

Uku kwita ku bana bikomeje, bikagera no mu yindi mirenge nka Rubavu,Nyamyumba na Rugerero byazafasha mu gukura abana mu mihanda yo hirya no hino mu murenge wa Gisenyi dore ko tariki 27 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2017 hatangijwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uyu murenge bita ku bikorwa birengera abana, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga bagukura abana mu mihanda binyuze mu kubaganiriza no kubahuza n’imiryango yabo.


      

Tanga igitekerezo

-->