Rubavu: Urubyiruko hari icyo rusaba umukuru w’igihugu rwitoreye

Yanditswe na Kuwa 10/08/2017, Saa 07:51:55 Yasuwe inshuro 203

Rumwe murubyiruko rwo mumirenge ya Kanzenze,Mudende ndetse na Bugeshi ho mukarere ka Rubavu ruvuga ko rwishimiye kuba rwaritoreye umukuru w’igihugu ndetse rukanasaba Paul Kagame watorewe kuba Perezida, gukomeza gusigasira ibyiza by’u Rwanda ndetse no gukomeza kubisigasira bakagera ku iterambere rirambye.

Muri uko kwihitiramo umukuru w’igihugu, uru rubyiruko rurasaba Perezida Kagame gukomeza gusigasira ibyagezweho by’umwihariko umutekano ngo kuko umunyarwanda aho ari hose akora umurimo we nta kimuhungabanya.

Bakomeje bavuga ko bagomba kugira uruhare mugufasha uwatorewe kuba perezida ndetse nizindi nzego zose. Kimwe mubyo kujya bakora ni kujya batangira amakuru kugihe mugihe hari uwangije ibikorwa remezo ndetse n’umutekano muri rusange.

Rwongeye gushimangira ko kugirango rutere imbere rugomba uruhare rwarwo bwite mu mahirwe ruzaba rwahawe n’umukuru w’igihugu watowe.

UMURERWA MEDIA/Rubavu


      

Tanga igitekerezo

-->