Rubavu: Umuyobozi w’ishuri RIB imukurikiranyeho gusoma umunyeshuri w’imyaka 10

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/09/2019, Saa 09:01:25 Yasuwe inshuro 156

Aya makuru yagiye hanze kuri uyu wa kane, avuga ko Murigande Fulgence w’imyaka 37 wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Complexe Scolaire de la Fraternite mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, RIB imukurikiranyeho gufata umwana w’umukobwa w’imyaka 10 akamusomera mu biro.

Uyu mwana ngo akaba yarinjiye mu biro by’umuyobozi w’ishuri agiye gufatamo ibikoresho, undi ahita amwiyegereza atangira kumusoma undi atabishaka.

Uyu mwana w’umukobwa ngo akimara gusomwa kungufu n’umuyobozi w’ishuri, yahise ajya kubibwira ababyeyi be, batazuyaje bahita babwira ubuyobozi.

Uyu muyobozi w’ikigo yahise abyemera nuko ashyikirizwa sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste yemeje aya makuru, navuga ko bagiriye inama umubyeyi w’uyu mwana yo kwiyambaza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati:" Umubyeyi yatubwiye ko umuyobozi w’ishuri yashakaga gusambanya umwana we hanyuma tumugira inama yo kwiyambaza RIB.”

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.

Ibyo ni ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Sce: igihe.com

RIB imukurikiranyeho gusoma umwana w’imyaka 10 (Photo internet)