Rubavu:Umukecuru Nyirabahizi yatoraguwe mu ishyamba yaciwe umutwe(Ivuguruye)

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 17:49:07 Yasuwe inshuro 994

Mu gitondo cyo , kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2017 mu murenge wa Kanzenze, akarere ka Rubavu, mu Ishyamba riherereye mu kagali ka Kirerema , hatoraguwe umurambo w’umukecuru Nyirabahizi Gaudence, wishwe aciwe umutwe n’abataramenyekana.

Nyirabahizi w’imyaka 67, ngo yavuye iwe mu rugo ejo kuwa kabiri nimugoroba agiye guhura n’umuntu wari umuhamagaye, kuva icyo gihe aburirwa irengero, kugeza ubwo umubiri we ubonekeye waciwe umutwe, ndetse n’imbwa zatangiye kuwurya nk’uko Rwandadailynews yabitangarijwe na Kaberuka Inncocent umuyobozi w’akagali ka Kirerema, nyakwigendera yari atuyemo.

Gitifu Kaberuka yavuze ko umurambo wajyanywe ku biro by’Umurenge wa Kanzenze, mu gihe harimo gushakishwa icyakorwa ngo hatahurwe abihishe inyuma y’aya mahano.

Abatangabuhamya bazi neza uyu mukecuru bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi be ndetse n’abo bamuhamagaye kuri telefone, magingo aya bataramenyekana.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yahamaije aya makuru avuga ko uwakoze ubu bwicanyi ari gushakishwa ku bufatanye bw’inzego za polisi n’abaturage bo muri aka karere ka Rubavu.

Si ubwa mbere ubwicanyi nk’ubu bubaye mu murenge wa Kanzenze kuko kuko no mu mezi abiri ashize hiciwe umusore ateraguwe ibyuma.

Umurerwa Media/ Rubavu


      

Tanga igitekerezo

-->