Rubavu: Umuhanda bahawe ngo woroheje ubuhahirane

Yanditswe na Kuwa 17/07/2017, Saa 15:45:05 Yasuwe inshuro 157

Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba barishimira umuhanda bahawe na vup kwikubitiro hanyuma nyuma yaho ugakomeza kubakwa na rwiyemeza mirimo.

Ni umuhanda w’igitaka ukorwa neza w’birometero bibiri uhuza imirenge ibiri ariyo Nyakiriba ndetse na Cyanzarwe gusa uyu muhanda nturuzura neza kuko biteganijwe ko ugomba kuba uw’ibirometero bitatu kugirango uhuze iyi mirenge neza.

Abaturage barawishimira cyane ngo kuko babona ko haricyo ugiye kubafasha nko kuba bageza imyaka yabo ku masoko biboroheye ngo kuko mbere utarakorwa bagurishirizaga imyaka yabo mumirima bityo bikabaviramo guhendwa.

Sebarame Alphonse avugako byabagoraga cyane kujyana imyaka yabo ku isoko ngo kuko nta modoka yabashaga kuhagera ahubwo bakagurishiriza imyaka yabo mumirima.

Yagize ati’’ubundi uyu muhanda uje ukenewe kuritwebwe ndetse n’abaturanyi kuko uzaduhuza tukajya tubasha guhahirana,dore imyaka yacu twari twarabuze isoko kubera umuhanda mubi maze tugahendwa nabaje kuyigurira kuko bavugaga ko bakoze urugendo baza ubwo natwe tugakuramo ay’urugendo koko tugahendwa gutyo. Ariko ikintu cyiza turikwishimira kugera kuri iyi saha nuko dufite ubuhahirane kuko twamaze kubona isoko bitewe n’uyumuhanda.

Naho Niragire we yavuze ko byari ikibazo gikomeye ngo kuko bakoraga ingendo ndende inkweto zabo zigasaza bagana kuvuriro nk’iyo babaga batwaye umurwayi kukigo nderabuzima cya nyakiriba.

Yagize ati’’nawe rwose urabyibonera twari twaragowe ahotwakoraga ingendo tujyana ababyeyi bagiye kubyara cyangwa se nabandi barwayi,ariko nibintu twishimira cyane ko uyu muhanda uturutse neza kukigo nderabuzima ntitukivunwa nabarwayi ngo turabaheka imodoka yabugenewe ihita ihamagarwa tukajyana umurwayi neza ntakibazo.

Ngo sibyo gusa kuko uyu muhanda utarakorwa baburaga uko bajya guhaha imboga ndetse nibindi byose bitera imbara cyane ko bahinga ibishyimbo,ibitoki ndetse nibigori.

Nyirasafari yagize ati’’imboga zituruka mumirenge ya Cyanzarwe na Busasamana ntazo twabonaga kuko bahitaga babyijyanira muyindi mirenge byegeranye natwe bikadutera ubute bwo kujya kugura imboga kuri Mahoko ndetse na Bazirete tukareka kurya imboga hakanaturuka n’ikibazo cy’imirire mibi,ariko kurubu tumeze neza cyane mbese turatemba itoto ibyo byose tubikesha uyu muhanda twahawe.

Kuruhande rw’ubuyobozi kandi buremeza ko uyu muhanda uje gukemurira abaturage ibibazo bitandukanye nk’ibyubuhahirane no kugera kw’ivuriro neza kandi vuba nk’uko tubitangarizwa n’umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Nyakiriba Nzitabakuze Jean De Dieu,ukomoza no ku mafaranga yakoreshejwe uyu muhanda.

Yagize ati’’mu byukuri uyu muhanda uzafasha abaturage bacu byinshi cyane ko dusigaje ikirometero kimwe gusa kugirango ubahuze n’umurenge wa Cyanzarwe kandi nacyo mu cyumweru kimwe gusa kiraba kirangiye kugira ngo bakomeze guhahirana muburyo bubihutiye,uyu muhanda watwaye akayabo ka milliyoni 32 y’u Rwanda ugitangira kuko wakozwe na VUP gusa nyuma ukaza guhabwa rwiyemezamirimo kugirango awukore neza kurushaho.

Uyu muhanda uzwi nka Bweza- Bunyeheri wamaze guhabwa rwiyemezamirimo uwukora neza kurushaho ndetse akanongera n’ikirometero kimwe ubwo ukazaba ufite ibirometero bitatu,awufatanije n’undi yahawe kubaka uherereye mu murenge wa Rugerero yombi ikaba izatwara akayabo kamafaranga miriyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Media Umurerwa/Rubavu


      

Tanga igitekerezo

-->