Rubavu: Umugoroba w’ababyeyi wababereye inzira yo kwigobotora bimwe mu bibazo byari bibugarije

Yanditswe na Kuwa 4/09/2017, Saa 11:26:10 Yasuwe inshuro 258

Mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ngo kuva umugoroba w’ababyeyi batangira kuwushyira mu mihigo byatumye witabirwa,ngo kuburyo muri ibi bihe umugoroba w’ababyeyi urimo kubafasha kunoza imibanire hagati y’abashakanye, kwita ku burere bw’abana,gukemura ibibazo by’ihohoterwa no gukumira amakimbirane abera mu ngo.

Uwamahoro Tasiyene ni umunyamabanga mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge wa Kanama,akaba ari naho atuye,aganira na rwandadailynews,yavuze ko ko kuva mu mwaka wa 2010,hatangira Akagoroba k’ababyeyi wasangaga abagore bamwe na bamwe aribo bahura bakaganira kucyabateza imbere kandi icyo gihe ngo imyumvire yaruko akagoroba k’ababyeyi kaharirwaga abagore gusa.

Ariko ngo kuva mu mwaka wa 2013,Umugoroba w’ababyeyi watangizwa ku mugaragaro na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame,ngo umugoroba w’ababyeyi wahise utangira kwitabirwa n’abagore n’abagabo,ndetse ngo batangira kwiga ku buryo bwagutse ku iterambere ry’umuryango n’uburyo abatuye mu mu mudugudu bajya bakemura bo ubwabo ibibazo bibangamira iryo terambere.Ariko nubundi ngo bagiye bahura n’imbogamizi zuko witabirwa n’abantu bake .

Akomeza avuga ko iyi mbogamizi yaje gukurwaho no gushyiraho umunsi umwe wo kwitabira umugoroba w’ababyeyi ariwo ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi,bityo ngo ukaba usigaye witabirwa n’abagore,abagabo ndetse n’abana,aho yemeza ko n’abatuye mu midugudu itarajyaga iterana kuri ubu basigaye babikora.

Aho yagize ati:’’Mu midugudu itandukanye mu murenge wacu wa Kanama,dusanga bagerageza kuwukora neza ,kuburyo n’imidugudu yari itarawumva neza ubu imaze gusobanukirwa,ubu umugoroba w’ababyeyi urakorwa neza,ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi usanga bahateraniye bakaganira ku bibazo bafitanye,ukabona abagore barirekuye atari nka kumwe bazinzikirwaga mu miryango gusa ngo niko zubakwa,bakahagera bakavuga ibibazo byabo,bakamenyeramo na gahunda za Leta ,bagashishikarizwa kwizigamira,kwibumbira mu matsinda,abafite abana bavuye mu mashuri bakaboneraho kubahwitura,abangavu bakigishwa kwirinda gutwara inda zitifujwe n’abo byagwiririye turabiyegereza ntitubahe akato tukabereka ko bari mu muryango nyarwanda.Twigishirizamo ababyeyi,tuganira n’abashakanye hagati yabo ndetse no kuganiriza abana babo, ugasanga byose bitanga umusaruro mwiza.”

Ngo umugoroba w’ababyeyi ugira uruhare mu gukemura ibibazo byiganjemo iby’ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo ku buryo buri kwezi muri buri Kagari k’umurenge wa Kanama hashobora kuboneka ibibazo umunani byakemuriwe mu mugoroba w’ababyeyi.

Matabishi Ladislas ,ni umwe mu bavuga rikumvikana,akaba umuhannyi mu mudugudu wa Mahoko bitewe nuko ari umubyeyi ukuze,ahamya ko umugoroba w’ababyeyi wagize akamaro cyane kuko iyo bari mu mugoroba w’ababyeyi,bareba abafitanye amakimbirane mu mudugudu bakabaganiriza,bakunga aho bishoboka abafitanye ibibazo ndetse bakaboneraho no kubasangiza ubunararibonye bw’ukuntu mu Rwanda rwo hambere bakemuraga amakimbirane yo mu miryango .

Tuyisenge Annonciata,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama nawe ashimangira ko ku kwitabira umugoroba w’ababyeyi bimaze kuba umuco kandi ko birimo kubafasha byinshi,aho ngo uba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gutanga inama zubaka imiryango cyane cyane hakemurwa amakimbirane aba agaragara muri imwe mu miryango.Akomeza avuga ko kugirango uyu mugoroba w’ababyeyi witabirwe mu buryo buhoraho babikesha ubukangurambaga buhoraho mu baturage,babibutsa inyungu bawufitemo kandi ngo biri no mu mihigo bahize ko umugoroba w’ababyeyi ugomba kwitabirwa ku kigereranyo cya 95%.

Kubishyira mu mihigo ngo byatumye ababyeyi barushaho kwita no kuzuza inshingano zabo cyane cyane bakemura ibibazo by’abana,aho kuri ubu hari abana basubijwe mu ishuri biturutse ku buhwituzi bwakorewe mu mugoroba w’ababyeyi,bituma abafite icyo kibazo bafunguka ,udafite ubushobozi bwo kugurira umwana ikaye n’impuzankano(uniforme) arabigaragaza,hamwe abatuye mu mudugudu barabafasha aho bidashobotse ubuyobozi burabunganira,abana bajya kwiga.

Uretse gukemura bimwe mu bibazo nk’ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo byabangamiraga iterambere ry’umuryango,mu murenge wa Kanama babikesha umugoroba w’ababyeyi hamaze no kuvuka amatsinda 40 yo kuzigama no kugurizanya agizwe n’abantu 30 kuri buri rimwe, buri uko bahuye bizigamira kuva ku mafaranga Magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250frws) kugeza ku gihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda(1000frws).

Jeanne Uwamahoro


      

Tanga igitekerezo

-->