Rubavu: Ibyishimo ni byinshi mu rubyiruko rweguriwe inzu y’ikoranabuhanga

Yanditswe na Kuwa 24/08/2017, Saa 10:13:50 Yasuwe inshuro 292

Urubyiruko rwo mumurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu rurishimira icyemezo cyafashwe cyo kurwegurira icyumba mpahabwenge(tele centre) gifite za mudasobwa na murandasi aho rwemeza ruzakoresha aya mahirwe rwahame rukamenya neza ikoranabuhanga no kurikoresha bityo rukagera ku iterambere.

Inzu z’ikoranabuhanga, arizo zizwi ku izina ry’ibyumba mpahabwenge ziba zirimo zirimo za mudasobwa ndetse zinafite murandasi. Aho ziri mumirenge igize akarere ka Rubavu, ubusanzwe zacungwaga n’ubuyobozi bw’akarere, ariko ku italiki 14.8.2017 nibwo imicungire yazo yeguriwe urubyiruko, iyi ngo akaba ari na gahunda iri mugihugu hose, ariko ngo akarere ka Rubavu kakaba karaje ku isonga mu kwihutisha iyi gahunda nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko mukarere ka Rubavu. 

Muri ibi byumba mpahabwenge urubyiruko iyo runahahuriye rushishikarizwa akamaro ko kwibumbira hamwe mu rwego rwo gushaka icyaruteza imbere.

Kumenya amakuru agezweho, guhanga udushya ndetse no kwiteza imbere muri rusange nizimwe mumpamvu nyamukuru ngo zatumye ibi byumba mpahabwenge byegurirwa urubyiruko nkuko byemezwa n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mukarere ka Rubavu Mutangana Emmanuel.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko mumirenge yose uko ari 12 igize akarere hashyizweho iyi gahunda y’ibyumba mpahabwenge. Mumirenge 3 ariyo Cyanzarwe , Mudende na Rugerero, icyumba mpahabwenge kiba cyirimo mudasobwa ziri hagati ya 15 na 20, mugihe muyindi mirenge isigaye ho haba hari mudasobwa nibura 4 kandi aho hose niko baba banafite murandasi cyangwa se internete.

UMURERWA MEDIA/RUBAVU


      

Tanga igitekerezo

-->