RUBAVU: Barayagwiza Yohani w’imyaka 55 yimanitse mu kagozi.

Yanditswe na UWAMAHORO Jeanne Kuwa 23/03/2018, Saa 12:06:09 Yasuwe inshuro 114

Amakuru agera kuri rwandadailynews.com ni ay’uko mu mudugudu wa Gasenyi, mu kagali ka Burinda ho mu murenge wa Rubavu, havugwa inkuru y’umugabo Barayagwiza w’imyaka 55 y’amavuko wapfuye azize kwiyahura. Ubu bwiyahuzi ngoo bwaba bufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 rishyira uwa 23 Werurwe 2018.
Imanimurinde Pelajiya, umukobwa wa kane mu bana nyakwigendera yabyaye ku mugore wa mbere, yirinze kugira byinshi atangaza. Gusa avuga ko amakuru menshi yatangwa n’umugore we wa kabiri kuko ngo ari na ho yaguye.

Uyu mugore wa kabiri Nyirasafari Beyatirisa we ngo uyu mugabo yaba yiyahuye bitewe n’amakimbirane umugabo we yagiranaga n’umuturanyi we kubera ubutaka.

Yagize ati: “Ndakeka ko yaba yiyahuye bitewe no guhora mu makimbirane n’umuturanyi wahoraga amwishyuza icyangombwa cy’ubutaka yamugurishije, akamuha ikitari cyo”.
Mu gihe rwandadailynews.com tukibakurikiranira iyi nkuru, ubu nyakwigendera yari akiri mu mugozi. Haracyategerejwe polisi ngo ikurikirane neza iby’uru rupfu.

Inkuru ku buryo burambuye ni mu kanya…


      

Tanga igitekerezo

-->