RUBAVU: ADEPR irasabwa gusigasira ibyo igihugu cyagezeho

Yanditswe na Kuwa 3/07/2017, Saa 15:47:00 Yasuwe inshuro 225

Abayoboke ba ADEPR basabwe n’akarere ka Rubavu gukomeza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho nyuma y’Imyaka 23 igihugu kibohowe.

Ibi Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwabisabye mu giterane cyabaye ku munsi w’ubwigenge bw’u Rwanda giteguwe na ADEPR. Kikaba cyari gihuje abayoboke bo muri paruwasi eshanu: Busigari, Gisenyi, Mbugangali, Gisa na Rubona.

Muri iki Giterane cyo gushimira Imana ibyiza igihugu cyagezeho nyuma y’imyaka 23 kibohowe ndetse no kuyiragiza ibiri imbere birimo n’amatora y’umukuru w’igihugu, ADEPR yemera ko ngo yiteguye gusigasira ibimaze kugerwaho.

Pasteur Nsonera Razaro, umushumba wa paruwasi ya ADEPR Gisenyi aganira na Rwandadailynews, yavuze ko hari byinshi itorero rifasha Reta mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere birimo gukangurira abayoboke b’itorero kugira ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé), kugira isuku, gutura heza, kujyana abana mu ishuri ndetse no kuremera abatishoboye.

Ku bwa Sinamenye Jérémie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yemera ko itorero ADEPR rigira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Bimwe mu byo Akarere ka Rubavu kagezeho mu mu myaka 23 ishize u Rwanda rubohowe birimo ibikorwa remezo nka stade Umuganda yubatswe ku rwego mpuzamahanga, kongera amashuri no gukangurira abana kwiga, gaz metane yo mu kiyaga cya Kivu yatangiye gutunganywa, amazi meza n’amashanyarazi byegerejwe abaturage ndetse n’imihanda yatunganyijwe.

Jeanne UWAMAHORO@rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->