Rubavu: Abavunjayi bahangayikishijwe n’akajagari bakoreramo gakurura amabandi

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 08:08:08 Yasuwe inshuro 234

Ikibazo cy’imikorere mu gikorwa cyo kuvunja amafaranga y’amahanga benshi bazi ku izina ry’ubuvunjayi kiravugwamo akajagali ku buryo nko mu mujyi wa Gisenyi abakora aka kazi binubira ko hari bagenzi babo bakora bunyeshyamba, bagatega abakiriya bakabavunjira mu nzira aribyo ngo bituma abakora mu buryo bwemewe bibicira imikorere nyamara bishyura imisoro.

Iki kibazo cyo kuvunja kitavugwaho rumwe, abitwa ko bakora mu buryo butemewe n’amategeko nabo bashinja abo bakora mu buryo bwemewe ko aribo babaha igishoro cyo kuvunjira abakiriya babagana.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu buvuga ko buzakora ubuvugizi kuri iki kibazo, bukanavuga ko buzagerageza kubahuriza hamwe bagashaka igisubizo kirambye.

Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulka iharanira demokarasi ya Congo kimwe no ku muhanda munini ahazwi nka petite barriere na grande barriere aha ni hamwe mu hantu hakomeye usanga abavunjayi bakorera mu kirere nk’uko babyita.

Aba bavunjayi bo ku muhanda bavuga ko akenshi igishoro bagihabwa n’abakora mu buryo bwemewe n’amategeko ahanini bitewe no kurwanira abakiliya, bakavuga ko babonye inkunga nabo bakora neza bakanatanga imisoro.

Aha baragira bati:”Aba bakora mu buryo bwemewe, baduha amadorali tukabungukira, urumva ko natwe tubonye igishoro twakora kandi tugakora mu buryo bwiza tugatanga n’imisoro.”

Ku ruhande rw’abavunjayi bakorera ahantu hazwi kandi mu buryo bwemewe n’amategeko, bo bahakana ikosa ryo gutanga igishoro kuri abo bavunjayi bakora bunyeshyamba, bakanavuga ko haramutse hari abakora amakosa yo gutanga icyo gishoro, bakwicarana mu ihuriro ryabo bagakosorana ndetse uwo muco mubi bakawuca.

Ngendahimana Eric, umuyobozi w’ihuriro ry’abavunjayi mu karere ka Rubavu kuri iki kibazo yagize ati:” Iki kibazo twakigejeje mu nzego zose bireba, ariko kugeza ubu tubona kidakemuka kandi kiraduhombya.”

Yongeho ati:"Twagerageje kubwira Polisi, tumenyesha akarere yewe tubwira na Banki nkuru y’igihugu, none imyaka igiye kuba itanu nta gisubizo, bityo haba mu bukungu ndetse no mu misoro bikagabanuka. Ibi kandi bigatuma natwe kwiteza imbere bidashoboka, bityo aba bakora mu buryo butemewe n’amategeko bakaba indiri y’amabandi ndetse no kwinjira kw’inoti z’impimbano."

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, buvuga ko buzakomeza gukora ubuvugizi kuri iki kibazo, ari nako bugerageza kubabumbira hamwe kugirango bakore muburyo nyabwo.

Nabete Niyonsaba Dieudonne umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu avuga ko bagiye kongera kuganira n’inzego z’ubuyobozi, abavunjayi, ndetse na Banki nkuru y’igihugu barebe umwanzuro uhamye.

Iki kibazo cy’abavunjayi bakorera mu kajagari, kimwe n’icyabacuririza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi, urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu rurizeza ko rugiye kuvugutira umuti ibi bibazo bikomeje kuba ingutu.

 

Rwanda Daily News

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->