Rubavu: Abarenga 1000 bari batunzwe no gucukura umucanga muri Sebeya baratabaza

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 09:43:03 Yasuwe inshuro 295

Abaturage bakora akazi ko gucukura umucanga mu mugezi wa Sebeya, harimo abacukura igitaka n’ababumba amatafari mu mirenge ya Kanama na Nyundo mukarere ka Rubavu baravuga ko bahangayikishijwe n’icyemezo cyafashwe cyo gufunga ibyo bikorwa byabo bemeza ko aribyo babonagamo amafaranga abateza imbere.

Abaturage barebwa n’icyo cyemezo banavuga ko gitangiye kubagiraho ingaruka, ni abacukura umucanga mu mugezi wa Sebeya bakorera I Musabike mu murenge wa Kanama, abacukura igitaka hamwe n’ababumba bagatwika amatafari bafungiwe ibirombe.

Aba bose bo bakaba bakorera mukagari ka Mukondo mu murenge wa Nyundo. Ibikorwa byabo kuva bihagaritswe hashize iminsi igera kuri itanu, bo bakavuga ko byatangiye kubagiraho ingaruka zibaganisha ku bukene, byongeye kandi ngo bajya gufatirwa ibyo byemezo ntibabanje no kubimenyeshwa.

GASIGWA ELYSE avugako ari ikibazo gikomeye kuba barahagaritswe gukora mu birombe ngo kuko ariho hatumaga babona amaronko bityo akaba abona ko bagiye kwicwa n’inzara. Avuga ko bo icyo bashaka ari ugukora maze bakiteza imbere barwanya bukene.

Yagize ati’’Nk’ubu nka njye nakuraga hano ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda k’umunsi none ubu habe n’ijana ndikubona urumva ko umuryango wanjye ugiye kwicwa n’inzara nanjye ubwanjye ntisize.

Naho Bizagwira avuga ko icyo bifuza ari uko bareka gufunga ibirombe kugira ngo babone ubuzima ngo kuko bari kwirirwa bicaye.

Yagize ati’’Turi kwirirwa twicaye nta kazi dufite mbese twaburaniwe mu byukuri nibatubwire igihe bazabifungurira kuko mu minsi mike ishize twe twamaze kugerwaho ningaruka."

Bifuza ko nanone bajya babanza kumenyeshwa ko hari igikorwa nk’icyo cyo kubafungira kugira ngo babashe kumenya ibyo batujuje maze bashake ibyo basabwa byihuse batabanje gufungirwa ndetse bakanabandikira impapuro zibereka ko bagiye kubahagarika mu kazi kabo.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwemeza ko koko bwafungiye aba baturage, ariko ngo impamvu ni uko bakoraga ibyo bikorwa byabo muburyo bunyuranije n’amategeko.

Gusa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, akarere kahagurukiye iki kibazo kuburyo mu gihe cya vuba cyane aba baturage bazamenyeshwa uko bakwiye kuba bakora byemewe n’amategeko ndetse banahabwe n’ibyangombwa bishya bibemerera kongera gukora, nubwo ngo hari n’abashobora guhagarikwa burundu nk’abakorera mu kirombe cya Musabike ho mumurenge wa Kanama.

Ubusanzwe abacukura umucanga mu mugezi wa Sebeya bibumbiye muri Koperative OTEP ifite abanyamuryango 80, mu gihe abacukura igitaka n’ababumba amatafari bo bibumbiye muri Koperative Twubake u Rwanda ikaba yo ifite abanyamuryango 1000 nk’uko abo baturage babyemeza.

 Umurerwa Media/ Rubavu


      

Tanga igitekerezo

-->