Rubavu: Abagore batewe impungenge no kuba abagabo babo batemera kwipimisha Sida

Yanditswe na Kuwa 13/05/2017, Saa 10:10:34 Yasuwe inshuro 187

Mu gikorwa cyo gupima agakoko gatera Sida kirimo kubera hirya no hino mu karere ka Rubavu usanga byitabirwa akenshi n’abagore gusa.

Rwandadailynews yifuje kumenya impamvu maze iganira na bamwe muri abo bagore badutangariza ko impamvu abagabo batemerera abagore babo kujyana kwipimisha ari uko babaca inyuma maze bakagira ubwoba bwo kubajyana.

Mukamana agira ati: "Umugabo iyo umubwiye uti tujye kwipimisha aragukwepa igihe umuboneye akakubwira ngo jyayo nusanga uri muzima nanjye ndaba ndi muzima,ibyo ngibyo twe tubibona nko kudukwepa kubera ko akenshi usanga abagabo aribo baca abagore babo inyuma agira ubwoba bwo kujyana n’umugore we maze agahitamo kugenda wenyine kugirango nasanga yaranduye aziturize ugasanga naho natwe tuhangirikiye tuzira ibyo tutazi,urebye iyo niyo mpamvu abagabo batajyana n’abo bashakanye kujya kwipimisha ."

Urubyiruko rwo mukarere ka Rubavu ngo ruzi kwirinda indwara ya sida ugereranije no mutundi turere ngo kuko hapimwa nkabantu 400 ugasanga harwaye nkabantu batatu ibi byatangajwe na Hirwa Yvette Claudia umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu cy’urubyiruko mu karere ka Rubavu

Iyi gahunda yo gupima sida kikaba kimaze gukorerwa mimirenge 7 mucyiciro cya mbere naho 5 isigaye ikazakorerwa mu cyiciro cya kabiri,akaba ari igikorwa gikorwa n’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Rubavu kubufatanye n’imbuto foundation.

Umurerwa Media


      

Tanga igitekerezo

-->