Rubavu:Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage batwika imodoka ye

Yanditswe na Kuwa 30/11/2017, Saa 12:37:22 Yasuwe inshuro 2345

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo witwa Benda Timothy utuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Kivumu, watwikiwe imodoka n’abagizi ba nabi bataramenyekana baje iwe mu rugo mu saha ya nijoro.

Nyirubwite yabwiye RWANDADAILY NEWS ko hari mu ma saa munani z’ijoro yumva imodoka irasakuje abyutse abona umuntu yurira igipangu asanga imodoka ye irigushya.

Uwo mugizi wa nabi ngo yari yitwaje amalitiro icumi ya Lisansi.

Timothy ubwo yazimayaga imodoka ye yarahiye,ajyanwa kwa muganga

Nk’uko inshuti za hafi za Thimothy zibivuga ngo ubwo yageragezaga kuzimya imodoka yaje ahasanga akajerekani ka Lisansi bamuteze agafata agirango ni amazi asukaho ayizimya ikibatsi cy’umuriro kiramufata na we arashya, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bikiru bya Gisenyi muri aka karere.

Uyu mugabo Timothy,aririmba muri Light Family (Choral y’Abadiventisiti) akaba afite umuryango w’abantu bane, avuga ko hari uwo akeka ngo kuko yaje kumenya ko hari umuntu umugendaho yishinganisha mu buyobozi.

Polisi yabwiye Rwandadailynews ko yamenye iby’ubu bugizi bwa nabi ariko ko amakuru nyayo azamenyekana nyuma.

Umurerwa Media


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    veronique   |   ku wa 30/11/2017, Saa 15:04

    Igitekerezo*mana we ntabarira umwisengeneza ndakwinginze ugaragaze nabo bagizi bâ nabi

  • 2

    imanirabaruta fiston   |   ku wa 2/12/2017, Saa 21:01

    Igitekerezo* uwo nafatwa azahanwe byintangarigero

Tanga igitekerezo

-->