Rubavu: Ababyeyi baratungwa agatoki kuba ba nyirabayazana mu gutuma abana babo bishora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yanditswe na Kuwa 5/05/2017, Saa 09:59:23 Yasuwe inshuro 254

Kutitabwaho n’ababyeyi babo ni kimwe mu bikunze gushyirwa mu majwi n’urubyiruko rwo mukarere ka Rubavu kuba ku isonga mu bitera abana kubyara inda zitateguwe akenshi bikabaviramo guta amashuri yabo.

Mukamana Adeline ni umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri ya Busasamana, avuga ko kuba ababyeyi barigize ba tererera iyo ntibaganirize abana babo ku buzima bw’imyororokere aribyo bituma abana bagwa mu bishuko bakahakura inda zitateguwe.

Mukamana yagize ati:”Ababyeyi ntibakiganiriza abana babo ku bijyanye n’imyororokere yabo ngo maze bamenye uburyo bitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo bagahura n’ibishuko bitandukanye nko kuba haricyo yifuje umubyeyi atabasha kukimuha nk’ amavuta,imyambaro myiza yahura nabo bita ba sugar dady bakabimuha bityo bikabaviramo kubyara inda zitateguwe.

Naho Kambabazi Ester yagize ati:” hari igihe baba batishoboye bafite ubukene yabona umuha ibyo yifuza byose akagenda akaba arinaho haturuka kuba babyara bakiri bato.”

Umubyeyi waganiriye na Rwandadailynews yemera ko hari ababyeyi birengagiza inshingano zabo ariko ngo hari n’abana bananirana ntibumve impanuro.

yagize ati :”Ni ikibazo gikomeye kandi natwe tubona ko kitubangamiye nk’ababyeyi kubona umwana wiga mu mwaka wa gatandu ubanza akubwiye ko atwite,wajya gusanga ugasanga n’uwayimuteye ntibangana, ni byabishuko babashukisha by’amaterefoni ahenze ndetse nibindi,naho kubaganiriza yego ababyeyi twese si ko tuganiriza abana bacu hari ababikora n’abatabikora ariko nabo babikora bagafata umwanya wo kuganiriza abana nabo usanga bababera ibirumbo kubera byabishuko nababwiye.”

Shimwe Pacifique ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu mu karere ka Rubavu ,we avuga ko kuba abana babyara bakiri bato bidaterwa n’ubukene ko ahubwo bataye indangagaciro ndetse no kuba ababyeyi barataye inshingano zabo zo kurera .

shimwe yagize ati :”Mu byukuri ku kibazo cyo kuba abana ari abakene si cyo gituma bajya mungeso z’ubusambanyi ahubwo mbona ku ruhande rumwe nta ndagagaciro zikibaho ibiteye isoni kuri bo ntibikibatera ibibazo, kera abana b’abakobwa byabateraga ubwoba kwishora mu busambayi kubera ko iyo umukobwa yabaga yatwaye inda y’indaro bajyaga kumuroha bityo babandi basigaye bakumva mugenzi we bamuroshye bikamutera ubwoba akifata ati ariko ubu ntacyo bibabwiye kuko umuco bawutiye,sibyo gusa kuko n’ababyeyi nabo babifitemo uruhare kuba abana babo bakwiyandarika bityo bikabaviramo gutwara inda zitateganijwe kuko buri mubyeyi kurubu asigaye yihugira muri shuguri gusa maze abana bagasa naho birera bigatuma bajya mu bishuko bitandukanye kuko badafite ubacyaha cyangwa ngo abahe umurongo ngenderwaho.”

Ishimwe Pacifique yakomeje asaba ababyeyi babagore kudatatira inshingano zabo maze bakaganira n’ abana babo ku bijyanye n’ ubuzima bw’imyororokere kugira ngo babashe kumenya uburyo bitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi

Kuvamu ntangiriro za 2017, mu karere ka Rubavu habarurwa umubare wabana 26 babyaye inda zitateguwe.

Nduwayo Media@Rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->