RIB yataye muri yombi ukekwaho kuyiyitirira akambura abantu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/09/2019, Saa 17:38:33 Yasuwe inshuro 144

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 , rubinyujije kuri Twitter rwanditse ko rwafashe uwitwa Nzigiyimana Donatien ukurikiranyweho icyaha cyo Kwiha ububasha ku mirimo itari iye, aho yiyitaga ko ari umukozi wa RIB akambura abaturage amafaranga abakangisha kubafunga.