RIB yataye muri yombi abari abayobozi 8 mu bigo bikomeye mu Rwanda

Yanditswe na Kuwa 21/09/2019, Saa 09:33:19 Yasuwe inshuro 256

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rubinyujije kuri twitter rutangaje ko rwataye muri yombi abari abayobozi 8 mu bigo bya WDA, WASAC na RSSB ngo bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa leta.

Abo bayobozi, harimo Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérôme n’uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi muri icyo kigo.

RIB kuri twitter yagize iti:“RIB yafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta. Uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC."

Mu bandi bamaze gutabwa muri yombi harimo n’ushinzwe abakozi muri RSSB, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rukaba rwahise ruvuga ko iperereza rigikomeje.

Bagize bati:"Iperereza rirakomeje no mu bindi bigo bya Leta byavuzweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe kandi n’umutungo wa leta wanyerejwe ugaruzwe hashingiwe ku mategeko.

Gasana Jérôme RIB imukurikiranyeho gukoresha nabi umutungo wa leta