REG yaba igiye kwikebuka igakemura burundu ibibazo byajyaga byijujutirwa

Yanditswe na Kuwa 26/07/2017, Saa 08:06:48 Yasuwe inshuro 197

Si inshuro nke abakiriya bakunze kwinubira ko urwego rw’ingufu REG rubaha service zitanoze, nyamara rwo rugasobanura ko bishobora guturuka ku mpamvu zitaruturutseho cyangwa hagoranye kubona icyateje ikibazo cyabangamiye abakiriya.

Icyakoze uru rwego rw’ingufu REG rutanganza ko rurajwe inshinga no gutanga serivisi inoze ku bakiriya babo, akaba ariyo mpamvu bagiye gutangiza uburyo bwiswe "Costom Management System".

Ubu buryo bukaba buzafasha kwegera abakiriya, gufasha sosiyete zifite inshingano zo gutanga umuriro w’amashanyarazi. Ubu buryo bukazakora haba mu kuvugana, gutanga ubujyanama ndetse no kumenya ibitagenda hirya no hino mu gihugu.

Ubu buryo nk’aho umuriro wacitse buzajya bufasha kwereka mudasobwa ikibazo bahite bohereza ukemura ikibazo abafatabuguzi badahangayitse.

Patrick MWESIGE umuyobozi w’umushinga ukwirakwiza umuriro mu byaro muri REG agira ati:” Iyi gahunda ifite uburyo bwo gutahura ibitagenda neza, ubwo buryo bw’itahura rero nibwo buzadufasha kwegera abakiriya birumvikana ko buzadufasha, urugero umuyobozi w’ishami rya Bugesera niba yashakaga ibikoresho akamenya ko ibyo bikoresho biri mu bubiko bw’I Remera bivuze ko abakozi bashobora gukorana binyuze muri urwo ruhererekane tukarushaho kunoza ibyo dukora bivuze ko hari agaciro twongereye mu byo dukora. Ububiko bufite 20 cyangwa 30% bw’ikiguzi cya service tugeza ku bafatabuguzi, urumva rero utazi cyangwa ugire igitekerezo cy’ibyo ufite mu bubiko, waba unafite amahirwe ko wanagura ibindi bikoresho usanzwe unatunze mu bubiko mu yandi mashami hirya no hino."

Uru rwego rw’ingufu rwaba rugiye kwikebuka mu gihe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yanenze bikomeye uru rwego rw’ingufu mu gukoresha nabi umutungo wa Leta ufatiye runini abanyarwanda. Ibi bikaba byaragiye bitera igihombo bikoma mu nkokora amashanyarazi yagahawe abafatabuguzi.

Obadia Biraro umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ubwo yari imbere y’inteko ishingamategeko imitwe yombi mu minsi ishize yagize ati:” REG mu mishinga yayo yarimo miliyoni 24 iyo yarabuze yaratakaye itaranarangira. Mu mishinga ya Leta, amasezerano afite hafi miliyari 7 nayo yararetswe gutyo gusa. Mu nganda 33 z’amashanyarazi twasanze inganda zirindwi arizo zikora ku kigero cya 50%."

Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bwagiye bugaragaza ko ibihombo bya hato na hato mu nzego n’ibigo bya Leta bifatiye kukutabyaza umusaruro amafaranga yagakoreshwejwe, kwiyongera kw’imitungo idakoreshwa neza, imishinga iterwa inkunga ariko hagakoreshwa 29% andi agasubirayo, ibura ry’ibikoresho, ibibazo by’imicungire na service mbi zitangwa mu bigo bya Leta, ibibazo byabaye karande, imiyoborere mibi, ukutubahiriza amasezerano na ba rwiyemezamirimo n’ibindi, kandi uru rwego rw’ingufu REG akaba ari rumwe mu bigo 8 byari byatahuwemo aya makosa yose.

Kuri ubu 80% by’amashanyarazi abanyarwanda bakenera yakabaye aturuka mu gihugu hifashishijwe imitungo kamere ariko 52% niyo aboneka.

 Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->