RDC: Umuturage yateje inkongi y’umuriro bishyira abaturage mu kaga

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 11:25:30 Yasuwe inshuro 187

Inkongi idasanzwe yibasiye amazu 90 ngo yatangiye kwibasira agace ka Haut – Lomani aho bamazu make kuri iki cyumweru gishize yatangiye kwibasirwa n’inkongi.

Iyi nkongi yakomeje gukwirakwira mu duce twa Katunda, Kaboto muri teritwari ya Kabongo. Abategetsi muri Congo muri Haut Lomami batangaje ko bakoze ibishoboka ngo bahungishe abaturage mu tundi duce kuko imirima y’imyaka ariyo yabaye intandaro yo gukwirakwiza inkongi mu bihe by’impeshyi.

Icyakoze iyi nkongi ngo ahanini yaturutse ku muhinzi warimo ategura igihembwe cya mbere cy’ihinga uko yatwikaga ibyatsi byakuruye inkongi yabanje kwibasira hegitari ebyiri arizo zakuruye uyu muriro wafashe amazu.

Abategetsi muri aka gace ka Haut Lomami batangaje ko iyi nkongi yatijwe umurindi n’umuyaga ukunze kuba muri aka gace ari nabyo byatumye amazu 80 ahita yibasirwa n’inkongi y’umuriro mu masaha make.

Marcel Banza umwe mu bayobozi bo muri aka gace yatangarije Radio Okapi ko byari akazi gakomeye gutabara abaturage ndetse no kuramura bike byafasha abaturage ariko biracyari ikibazo ku baturage kuko ntaho bafite ho gukinga umusaya ndetse no kubona ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze.

Kuri uyu wa kabiri ngo umuriro wakomereje mu birometero bibiri mu gace kegereye gare ya Longe yibasira amazu 13 hafi gufata amazu y’ubutegetsi muri aka gace.

Ibi bikaba bisobanuye ko aba baturage babuze ubutabazi bwo ku rwego rwo hejuru kuko byari ugukoresha uburyo gakondo. Kugeza ubu umuturage wabaye nyirabayazana w’inkongi abategetsi muri aka gace ka Haut Lomami bamushyikirije ubuyobozi bwa Polisi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri aka gace akaba yarakoranye inama n’abaturage ngo babakangurire kwirinda inkongi kandi babafashe kuzimya inkongi zikigaragara mu tundi duce dore ko n’ubu hari ahakigaraga inkongi

Ni inkuru dukesha Okapi/ Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->