RDC: Minisitiri w’ubutabera Thambwe Mwamba araregwa gutorokesha imfungwa

Yanditswe na Kuwa 16/06/2017, Saa 08:22:40 Yasuwe inshuro 150

Minisitiri w’ubutabera wa Congo Kinshasa Alexis Thambwe Mwamba kugeza ubu ntiyorohewe muri politiki, nyuma yo gushinjwa kurebera amakosa akorwa ngo imfungwa zigatoroka amagereza muri Congo, ubu noneho arashinjwe ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Bubiligi.

Ibijyanye n’ikirengo cya Alexis Thambwe Mwamba cyakomeje no kugaragara mu bitangazamakuru byo ku mugabane w’uburayi by’umwihariko ibyo mu Bubiligi, byagaragaje ko uyu mu minisitiri ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, iyi dosiye imaze ukwezi ikaba iri gukurikiranwa n’umwunganizi mu rukiko Maitre Alexis Deswaef.

Ku ruhande rw’abarega n’imiryango y’abaguye mu ndege yabaye mu 1998, ihanuwe n’inyeshyamba zo muri Congo zari ziyobowe na Alexis Thambwe Mwamba, bavuga ko agomba kuryozwa ibyo byaha zakoze.

Alexis Thambwe Mwamba mu kwiregura asobanura ko igisasu cyatewe indege mu gace ka Kindu atari we n’inyeshyamba ze, ahubwo zari inyeshyamba zari zishyigikiye Kabila.

Iyo ndege yahanuwe ikaba yari itwaye abagezi 50 barimo abasivile 43 bagizwe n’abana n’abagore ndetse n’abakozi b’iyo kompanyi y’indege bagera kuri 7.

Umucamanza Michel Claise akaba yasabye ubushinjacyaha bw’i Bruxelle ko bugomba gukurikirana iyo dossier.

Minisitiri w’ubutabera Alexis Thambwe Mwamba kugeza ubu n’ubwo ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, no muri politiki ntiyorohewe kuko ashinjwa kutagira icyo akora ku kibazo cy’imfungwa zikomeje gutoroka gereza dore ko kugeza ubu kuva umwaka watangira gereza zo muri congo imfungwa 4191 zimaze gutoroka gereza zabagamo. Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2017 ho hakaba haratorotse imfungwa zigera kuri 60 kandi muri gereza ya Kasangulu iri mu bilometero 45 uvuye mu murwa mukuru wa Congo ari wo Kinshasa.

Ni inkuru dukesha Radio Okapi/ Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->