RDC: Abayobozi bakuru 9 bahawe akato ko kudakandagira ku mugabane w’Uburayi

Yanditswe na Kuwa 31/05/2017, Saa 07:22:28 Yasuwe inshuro 205

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, ryagaragaje amazina y’abategetsi 9 harimo bahoze n’abari muri guverinoma ya Joseph Kabila bahawe akato karimo kutongera gukandagiza ikirenge cyabo ku mugabane w’uburayi.

Ibi bihano byafatiwe abategetsi ba Congo bije nyuma y’uko umuryango w’ubumwe bw’uburayi ugaragaje ko aba bategetsi bagize uruhare mu byaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Congo bitwaje imyanya barimo.

Aba bategetsi bagaragaye ku rutonde rw’abafatiwe ibihano batazongera gukandagiza akarenge kabo ku mugabane w’uburayi barimo: Kalev Mutond umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa congo ushinjwa guhungabanya uburenganzira bwa mu ntu mu gace ka Kasayi no mu murwa Kinshasa.

Evariste Boshab wabaye minisitiri w’intebe wa mbere wungirije, akaba yaranabaye minisitiri w’umutekano mu gihugu mu mwaka 2016, Guverineri wa Kasaï yo hagati, Alex Kandé Mupompa, Brigadier général Eric Ruhorimbere ushinzwe ibikorwa bya gisirikare,Lambert Mende minisitiri w’itangazamakuru muri congo, akaba n’umuvugizi wa Leta,

Aba bategetsi bakaba bashinjwa bikomeye ibyaha by’ihonyora bw’uburenganzira bwa muntu nk’uko byagaragajwe muri raporo zakozwe ku burenganzira bwa muntu zikagaragaza ko habaye imirimo y’agahato yategekwaga abaturage gukora, cyane inzego z’umutekano aba ari zo zijandika muri ibi byaha byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Catherine Ray umuvugizi w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi akaba yatangaje ko D.R.Congo nidakosora ibyaha bikomeje gukorwa n’abategetsi bayo bashobora kuza hagarika inguzanyo ya miliyoni 15 izifashishwa mu matora, umuryango w’ubumwe bw’uburayi bwagombaga kuguriza Congo.

Uretse ibihano byo gutanga akato kuri aba bategetsi ntibongere gukandagira ku mugabane w’uburayi, ngo bagomba gufatirwa imitungo yabo iri ku mugabane w’uburayi ndetse n’amakonti yabo iri mu banki abarizwa ku mugabane w’uburayi.

Ni inkuru dukesha AFP

Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->