Radio Ubuntu butangaje yahagaritswe ukwezi inacibwa amande

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/02/2018, Saa 14:13:53 Yasuwe inshuro 613

Amakuru yizewe agera kuri Rwanda Daily News arashimangira ko Ikigo cy’igihugu gishizwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyafunze radio Amzing Grace mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse ikanacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Uretse ibi Radio Amazing Grace yategetswe gusaba Imbabazi kubera iby’ibyigisho bya wa Muvugabutumwa Nicolas wahamijwe kwibasira abagore, mu gihe kitarenze amasaha 12, ndetse amande izatanga ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda agomba kuba yishyuwe bitarenze mu minsi 15.

Nkuko bigaragara mu rwandiko (RWANDADAILY NEWS ifitiye kopi) rwa RURA rukubiyemo ibi bihano, rukaba rwasinyweho n’umuyobozi mukuru w’iki kigo Lt Col Nyirishema Patrick, ibi bihano biratangita gushyirwa mu bikorwa uhereye tariki ya 20 Gashyantare 2018.

Kuva aho RMC ivuze ko Radio ifungwa nta cyari cyahinduka kuko ibiganiro byayo byari byarakomeje nkaho nta cyabaye

Radio Amazing Grace yagomba gufungwa bitarenze umunsi umwe ariko hari hamaze guca igihe gisaga icyumweru ibiganiro byarakomeje nkaho nta cyabaye.

Intandaro y’ibi byose ni ibyumvikanye mu kiganiro cyatambutse kuri Amazing Grace Christian Radio, umuvugabutumwa Niyibikora yumvikanye avuga ko nta cyiza cy’umugore ndetse anavuga ko ari bo ntandaro y’ikibi mu bantu.

Ni imvugo yahagurukije benshi ndetse bamwe bibaza niba uyu mugabo adafite ikindi kimutera kwibasira no gutuka abagore abaharabika.

Niyibikora Nicolas we yaje kwemeza ko uko inyigisho ye yaganishaga ku bubi bw’umugore ariko ko ngo bitarangiriye aho hari ikindi kigisho yagombaga gukora cyo ariko kikavuga ubwiza bw’abagore.

Icyo gihe Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe n’andi mashyirahamwe y’abagore nka ARFEM rihuriza hmawe bamwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru basabye ko Radio n’umuvugabutumwa bakurikiranwa maze urwego rw’abanyamakuru bigenzura rutegeka ifungwa rya radiyo Amazing Grace mu gihe cy’mezi amezi atatu.

Photo/Internet: Lt Col Nyirishema Patrick


      

Tanga igitekerezo

-->