Radio Ubuntu butangaje yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/02/2018, Saa 08:13:22 Yasuwe inshuro 635

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwategetse ifungwa rya radiyo Amazing Grace nyuma y’aho itambukirije amagambo y’umuvugabutumwa yafashwe na benshi nk’atesha agaciro abari n’abategarugori.

Akumba gato k’inama kari kakubise kuzuye ubwo urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwumvaga ikirego cyatanzwe n’ihuriro ry’abagore barega radiyo Amazing Grace nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Umukuru w’iri huriro Madame Jeanne d’Arc Kanakuze wari ugaragiwe n’abandi bagore ni we wagaragaje icyatumye barega.

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Umunyamerica Gregory Brian Shoof, yavuze ko yababajwe n’amagambo ya Nicolas Niyibikora kandi ko yari agitegereje ko ikiganiro gihindurwa mu Cyongereza kugira ngo abone uko akisobanuraho.

Ibi ariko byabaye nk’ibidashimishije inteko yumvaga ikirego kuko bagaragaje ko batumbva ukuntu umuyobozi wa radiyo yamara igihe kingana nk’igishize atarumva uburemere bw’ibyatambukijwe na radiyo ye.

Yavuze ko impamvu nkuru ari uko adafite umukozi ushinzwe kugenzura ibitambuka kuri radiyo kandi wumva Ikinyarwanda.

Ibi byahise bizamura igisa n’uburakari bw’abaje bahagarariye abagore.

Nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo, ikigo ngenzuramikorere Rura, cyasabwe guhita gikura ku murongo iyi Radio ndetse itegekwa no gusaba imbabazi mu gihe kitarenze amasaha 48.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwanzuye ko bikwiye ko Radiyo Amazing Grace ihagarikwa amezi atatu.

Umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora nawe yategetswe gusaba imbabazi abo yasebeje, ariko izi mbabazi ngo ntizivanaho ibishobora kugaragara nk’ibyaha bizatahurwa mu iperereza ryatangijwe n’igipolisi bitegetswe n’umushinjacyaha mukuru.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Imana izamuburanira   |   ku wa 15/02/2018, Saa 22:07

    Rwose uwomuvugabutumwa yasobanuye mumwuka babyumva mu mubiri bakurikize ibiri muri bibiriya ntibaruce mu mubiri ndabyiz

  • 2

    Imana izamuburanira   |   ku wa 15/02/2018, Saa 22:07

    Rwose uwomuvugabutumwa yasobanuye mumwuka babyumva mu mubiri bakurikize ibiri muri bibiriya ntibaruce mu mubiri ndabyiz

  • 3

      |   ku wa 17/02/2018, Saa 05:38

    Jye mbona ntacyaha afite koko ibyo yasobanuye nukuri!!

  • 4

    Nzirosi   |   ku wa 17/02/2018, Saa 05:49

    Iyo radio mwayijijije ubusa rwose!

  • 5

    J D   |   ku wa 2/03/2018, Saa 20:41

    Yavuze ijambo ry,IMANA nk,umugabo kuko ryanditse muri Bible.

Tanga igitekerezo

-->